Ayinkamiye Florentine umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko abangamiwe n’inzu yubakiwe kuko inkuta zayo zasataguritse, akaba afite impungenge ko ishobora kuzasenyuka burundu.
Uyu mubyeyi avuga ko iyi nzu yayubakiwe na TIG bakoresheje amatafari atajyamo amazi mu mwaka wa 2009 ariko ngo yatangiye kwangirika ku buryo hari n’igihe agira ngo iramugwaho.
Ati “ Inzu iri kwangirika kiriya gihande cyo hirya hari n’igihe imvura igwa tukagira ngo igiye kutugwaho urabona hano no gukata munsi y’inzu byose iby’imbere byarangiye n’ubwo bitaragwa ariko ni iminsi micyeya bikagwa.”
Ugannye inyuma y’iyi nzu ahagana ku irembo uhasanga igiti kihashinze kiyegamiye,ngo iki giti kikaba cyarashyizweho mu rwego gutangira urukuta nk’uko uyu mubyeyi ayinkamiye Florentine akomeza abivuga.
Ati :” impamvu twayiteze igiti twararebye tubona igiye gusaduka igiye kugwa ubu uru ruhande ni iki giti kirufashe byarasadutse bigera imbere ku buryo na pavoma yasadutse.”
Urukuta rwo munsi rwasadutse
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga ko ikibazo cyo kuba iyi nzu kimwe n’izindi zitarasaniwe ku gihe ngo byatewe n’amikoro atari yakabonetse,ariko ngo ubu hari amafaranga yamaze kuboneka ku buryo iyi nzu iri mu zizasanwa bitarenze uyu mwaka turimo wa 2018 nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka karere ka Gakenke Nzamwita Déogratias.
Ati “Mu ngengo y’imari twari dufite uyu mwaka hari abatari bafite amazu ari hafi kubagwaho ubu nibwo amazu arimo atangira kubakwa kuko muri iyi minsi hari ayo twabonye nziko hari n’amazu abiri yo muri Muzo ariko ntibivuze ko hatari n’ayandi azasanwa.”
Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, aka karere ngo karateganya kubaka inzu mirongo itandatu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi zikaba ziteganijwe kubakwa ku ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019, ariko izamaze kwangirika cyane zo ngo zikaba zigiye kubakwa muri uyu mwaka wa 2018 harimo n’iya Ayinkamiye Florentine twavuze haruguru.
src:makuruki

















