Abakozi b’ibitaro bya Gatonde biherereye mu murenge wa Mugunga, mu karere ka Gakenke, bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, banenga abaganga bariho muri icyo gihe batabashije komora ibikomere by’Abatutsi babaga batemaguwe ahubwo nabo bagafatanya n’abicanyi.
Ni igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye mu bitaro bya Gatonde cyabanjirijwe no gushyira indabo ahahoze Urwibutso rwa Janja ahazwi nko kuri "Janja Memorial Community Library" mu rwego rwo gusubiza icyubahiro Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside.
Mu buhamya bwatanzwe na Nsengiyumva Vincent warokokeye muri aka gace, yagarutse ku nzira y’umusaraba yanyuzemo aho yanashimiye Inkotanyi zabunamuye icumu ndetse avuga ko nk’abantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagishengurwa no kuba hari imibiri batarabona kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Yagize ati: "Nubwo twayirokotse ntabwo abanzi bacu babishakaga, ndashimira byimazeyo Inkotanyi kuko ibyo umwanzi yifuzaga ko bitabaye kubera Inkotanyi. Ikitubabaza uyu munsi nuko hakiri imibiri itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro."
Perezida wa Ibuka mu karere ka Gakenke Bwana Hamdoun Twagirimana yihanganishije ifite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba abayirokotse gukomeza gutwaza no gukomeza kwibuka kandi biyubaka cyane ko Igihugu gishyize imbere iterambere rishingiye ku bumwe bw’abagituye.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gatonde Dr. DUKUNDANE Dieudonne yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize igaruka nyinshi ariko ashimira abayihagaritse. Yanenze abaganga batabashije gukora inshingano zabo nk’abagaga ahubwo bakijandika mu bwicanyi.
Yagize ati: "Jenoside yakorewe Abatutsi ni ishyano ryagwiriye u Rwanda kuko ntaho itageze kandi igasiga ingaruka nyinshi, kuba rero imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe ntawe utashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n’Ingabo za RPF Inkotanyi bagaruye amahoro n’ituze mu Rwanda."
Uyu muyobozi yakomeje agira ati: "Kwa muganga abantu benshi bagiye bahaburira ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ariho bagombaga kubonera ubuzima, Gusa ubutumwa dutanga uyu munsi ku bakiri bato no ku baganga muri rusange tuzi ko kwa muganga ari ahantu basana ubuzima.
Icyo nsaba abaganga nukujya bavura abaje babagana ntakintu na kimwe bashingiyeho ngo ni kanaka, yaturutse he, bakumva ko bafite inshingano zo kuvura abarwayi bose ."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamahoro Marie Therese yasabye abafite amakuru y’ahantu hakiri imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko bayatanga igashyingurwa mu cyubahiro.
Yagize ati: "Ubutumwa twatanga nugusaba Abanyarwanda by’umwihariko abanya-Gakenke noneho by’umwihariko abo turikumwe hano ku bitaro bya Gatonde gutanga amakuru ku mibiri itaraboneka kuko abarokotse Jenoside bazaruhuka mu mitima ari uko bamaze gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bose bakamenya aho baherereye tukabashyingura mu cyubahiro."
Mu rwego rwo gukomeza umutima w’urukundo Ibitaro bya Gatonde byishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 77 bibumbiye mu miryango 22 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibitaro by’Akarere bya Gatonde byubatse mu murenge wa Mugunga bikaba bitanga serivisi zitandukanye zubuvuzi zirimo n’amaso aho bakira byibuze abagera ku baturage ibihumbi 104 baturutse mu mirenge ya Mugunga, Janja, Busengo, Muzo, Rusasa na Cyabingo.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje























