Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Hari bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke, umurenge wa Gakenke , mu Kagari ka Rusagara bavuga ko basaba ingurane ku myaka yabo yangiritse ubwo hanyuzwagamo imiyoboro y’amazi.
Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga muri uyu murenge bamwe mu baturage bavuze ko bahangayikishijwe n’uburyo imyaka yabo ndetse n’ubutaka byangijwe mu gihe bakora imiyoboro ijyana amazi yo kuhira imyaka.
Bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwaje bubabwira ko bagiye kuhanyuza ibikorwa remezo imyaka yabo irimo ibisheke, ibijumba, amateke, ibishyimbo, irarimburwa nyamara mu gihe ahanyujijwe amatiyo bategetswe ko na nyuma batagomba kujya bahahinga ahubwo hazaterwa urubingo kugira ngo ayo matiyo atazajya yangirika mu gihe bahahinga.
Twizeyimana Adelifine yagize ati, " Baraje bangiza imyaka yacu, banyuza imiyoboro mu mirima yacu, bavuga ko ari umushinga w’amazi azajya yuhira imyaka, none babonye dutangiye gusakuza abayobozi bo ku karere baraje badukoresha inama batubwira ko ari ibikorwa bya leta, nta ngurane tugomba kubona. Byabaye mu ntangiro z’uyu mwaka none dore bongeye gukomeza kwangiriza indi myaka yacu."
Nzamukosha Adelien we yavuze ko umusaruro yasaruraga atazongera kuwubona kubera ko ubutaka bwe bwanyujijwemo imiyoboro kandi yarahingagamo imyaka itunga umuryango we akaba ariho bahera basaba ingurane akarere.
Nzamukosha Donatha yagize ati, "Mu by’ukuri tumaze kurambirwa, baraje banyicira imyaka, ngo bagiye kunyuzamo amazi yo kujya buhira imyaka kandi hano nakuragamo ibisheke ngapakiza imodoka nkabona amafaranga, none abayobozi baratubwiye ngo nta ngurane bazaduha kandi ikibazo cyacu abayobozi barakizi ariko ntacyo baratubwira."
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Therese yizeza aba baturage ingurane.
Yagize ati, "Icyo kibazo cy’abo baturage bavuga ko bangijwe imyaka twatangiye gusaba abayobozi b’imirenge gukora urutonde rwabo kugira ngo tuzabishyure ingurane zabo."
Ubusanzwe bimenyerewe ko iyo ubutaka bw’umuturage bugize igikorwa gikorerwamo ibikorwa abarirwa agaciro k’ibiri hejuru agahabwa ingurane yabyo igihe atemeye kubutanga ku bushake. Ibi akarere karabibizeza mu gihe aba baturage bo bavuga ko batigeze babarirwa imyaka yabo mbere yuko yangirizwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bukomeza busaba abo baturage kugira ibyangombwa by’ubutaka bwabo kuko usanga hari igihe haba ikibazo cyo gutinda kubabarira bitewe nuko bamwe baba badafite ibyangombwa.
















