Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Baribaza akamaro k’imisarane rusange yo ku muhanda ikikijwe n’ibigunda

Thursday 14 March 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bagenderera akarere ka Gakenke n’abahatuye baribaza akamaro k’imisarane rusange izwi nka "Ecosan public", ikikijwe n’ibigunda ndetse ikaba idakoreshwa.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu karere ka Gakenke ahubatswe iyi misarane iri mu nkengero z’umuhanda mpuzamahanga Gakenke-Kigali, aho basaba ko yakoreshwa icyo yubakiwe kandi ikitabwaho bakayigirira isuku.

Umwe muribo witwa Nyirahabimana Maria yagize ati:" Ubu bwiherero rusange buteje ikibazo gikomeje , byaratuyobeye nta suku bukikijwe n’ikigunda ,turasaba ko byibuze bahashyira umuntu uhora ukwiye kuhasukura biteye isoni urabona ko buri ku muhanda abashyitsi niho banyura ,ubu se umuyobozi aparitse imodoka ashaka nko kwiherera yabigenza ate? Mbere nibwo abantu bakora isuku mu muhanda bazaga kuhatunganya ariko ntibakiza, biteye isoni haba hari n’umunuko."

Undi muturage witwa Jean piere nawe yagize ati:"Iyo umuntu ashatse kwiherera ariyeranja inyuma cyangwa akajya mu giturage ,ubuyobozi bukwiye gushyiramo ingufu abantu bakajya biherera bitabagoye ,dore habaye ikigunda nta kayira kagiyeyo ,wagira ngo nta ngengo y’imari bashyizemo leta yatereye iyo, nubwo umuyobozi ashobora kuba ari mumodoka ariko yakumva ikinuko , kandi ubu bazi kozikoreshwa nyamara n’umurimbo dore zirafunze , ubu se tuzimakaza isuku gute mu rugo bidahareye hano ku karubanda.."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga vestine avuga ko u u bwiherero rusange babufunze bitewe nuko babonaga butimo guteza umwanda.

Yagize ati: "Iriya misarane rusange yigeze gufungwa bitewe n’ibibazo by’umwanda, ariko gahunda ihari n’ahandi mu yandi ma santere nuko ikintu cyitwa toilet kigomba kuba umwihariko kuko ahantu hahirira abantu benshi bakenera kujya kuri toilet, nubwo twashyiraho umuntu wishyuza igiceri kikajya gikora isuku na maintenance yazo, Ubu turimo kubinoza, igihe byari bidahawe umurongo mwiza byari byafunzwe , bigomba kujya mu murongo."

Ubusanzwe Ubwiherero bukenerwa n’abantu baba bagenda , abamara umwanya uringaniye n’umunini aho batembereye ,haba ku bashyitsi ndetse n’abasangwa yewe n’abandi bantu banyuranye baba bagenda muri ako gace.

Mu itegeko rigenga ibidukikije ryo muri Kanama 2018 mu ngingo ya 37 irebana n’amazi n’isukura ivuga ko leta ifite inshingano zo gushyiraho ubwiherero rusange mu rwego rwo gufasha rubanda kubona aho bikiranurira n’umubiri hagamijwe kwimakaza isuku no kurengera ibidukikije.

Akarere ka Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imisozi , gusa iyo ugenda muri aka karere ugenda ubona ubwiherero mu nkengero z’umuhanda , bwanditseho ko ari imisarane rusange ariko hari igihe usanga imisarane imwe n’imwe idakora imeze nk’umurimo gusa, niho abaturage bahera basaba ko iyi misarane ikoreshwa icyo yubakiwe.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru