Abakoresha umuhanda uturuka Musanze werekeza ku bitaro bya Gatonde mu karere ka Gakenke barifuza ko ukorwa neza kubera ko imodoka zitwara abarwayi zigorwa no kuwukoresha.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Janja muri aka karere, asanga basaba byibuze ko wakorwa neza hagashyirwamo laterite kuko irimo yangiritse, kuri ubu uyu muhanda ukaba urimo ibinogo.
Nsabimana Evariste ni umuturage twasanze mu isoko ryo mu Mashya, yagize ati: "Uyu muhanda urakenewe cyane, ukozwe neza byakoroshya ubuhahirane hagati ya Gakenke na Musanze; kubera ko urabona ko huzuyemo ibinogo, ivumbi rya laterite, ukeneye ko bongera kuwuvugurura nubwo batashyiramo kaburimbo ariko bagashyirano indi laterite."
Undi muturage witwa Mujawamariya yagize ati: Uyu muhanda uratudindiza cyane, gutega tuvuye hano Cyabingo tugiye ku bitaro bya Gatonde biraduhenda kubera ko uyu muhanda udakoze neza. Ambulance zigenda zikwepana n’ibinogo zihetse abarwayi. Icyo dusaba ubuyobozi bwacu nuko bakongera bakawuvugurura ukajya ugendeka neza byibuze."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyonsenga Aime Francois yavuze ko uyu muhanda uzatekerezwaho muri iyi gahunda ya NST2 ndetse ngo abaturage bakwiye kuba bafashe neza uyu birinda guhinga nabi kugira ngo imikingo itajya imanukiramo muri ibi bihe by’imvura.
Ati: "Abaturage bo muri kariya gace bahoze mu bwigunge, byibuze hari umuhanda bakoresha nubwo umuntu yavuga ko atari mwiza 100% ariko muri gahunda ya NST2 twihaye ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo bitewe nubushobozi bw’Igihugu, ndetse turasaba abaturage ko bajya badufasha kwita kuri uyu muhanda birinda guhinga hejuru y’imikingo muri ibi bihe by’imvura ahubwo bakahatera ibyatsi, kubera ko amazi amanukira mu muhanda akawangiriza hakazamo ibinogo."
Uyu uturutse Musanze ukagera Janja, ku bitaro bya Gatonde ugakomeza ukagera Nyabihu, uyu muhanda uramutse ukozwe byakoroshya ingendo ku baturage ndetse n’abarwayi bajya kwivuza.
Kugeza ubu ukoreramo Agency imwe ya Shaloom, kuva Janja ugera ku biro by’Akarere ka Gakenke, umuturage kuri moto akoresha amafaranga ibihumbi 5000rwf.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















