Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Basinyiye ingurane amaso yaheze mu kirere

Saturday 6 April 2024
    Yasomwe na


Mu karere ka Gakenke mu murenge wa Mugunga hari abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo yabo ubwo hakorwa imiyoboro y’amazi ntibishyurwa none barimo gutabaza.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uwo mu murenge wa Mugunga, yasanze aba barimo kurira ayo kwariko basaba kwishyurwa amafaranga y’ibyabo byangirijwe cyane ko ngo bamaze no gusinya ariko barategereje baraheba.

Umwe muri aba baturage witwa Kamali Phocus yagize ati: "Baraje baturandurira imyaka irimo imyumbati, ibishyimbo n’ibindi batubwira ko bazaduha ingurane ariko twarahebye, bamwe muri twe twavuye no gusinya ku murenge batubwira ko amafaranga azaza ariko ntayo turabona; byatugizeho ingaruka zikomeye. Turasaba ko batwishyura amafaranga yacu rwose kuko hashyize igihe kirekire."

Undi muturage nawe ufite iki kibazo yagize ati: "Banyujije imiyoboro y’amazi mu mirima yacu batwizeza ko tuzahabwa ingurane ariko kugeza magingo aya nta mafaranga turabona; ibigori, ibishyimbo, imyumbati byose barabiranduye, turahangayitse, twetegereje ko amafaranga yaza turaheba. Njye bandimo ibihumbi 85,000rwf .Badufashe baduhe ingurane zacu dukemure ibibazo mu miryango yacu, twavuye gusinya batwuzeza ko tuyabona none twarahebye."

Bakomeza basaba ko inzego zibishinzwe zabishyuriza aya mafaranga kubera ko bagize ingaruko zo kuba nta musaruro babonye bitewe nuko bayangirije itarera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga, Bwana Uwimana Eugene, yavuze ko iki kibazo batari bakizi gusa ngo bagiye kugikurikurana bishyurwe.

Yagize ati: "Ubwo niba hari abashobora kuba batarishyurwa ingurane zabo ndabikurikirana kuko uyu muyoboro wubatswe ku bufatanye na WASAC. Ntabwo iki kibazo bari barakitugejejeho, birumvika tuba dukwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo bishyurwe, hari n’igihe biba byarabaye ngombwa ko haba amakenga mu byangombwa byabo gusa turabikurikirana bishyurwe."

Abaturage bivugwa ko bambuwe nabo mu tugari twa Nkomane, Rutenderi n’utundi muri uyu murenge wa Mugunga, bakaba bavuga ko amezi 7 agiye gushyira basinyiye izo ngurane kuko basinye mu kwezi kwa Ukwakira 2023, Ariko ngo barategereje baraheba baribaza aho yaheze.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru