Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gakenke: Batewe impungenge n’ikiraro gihuza imirenge itatu gisaba kugenda bigengeseye

Saturday 3 August 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke baravuga ko batewe impungenge n’ikiraro gihuza abatuye imirenge ya Rushashi, Ruli na Gakenke cyahoze cyubakishije ibyuma kubwa Ababiligi none ariko kikaba cyararangiye kugwamo, ubuyobozi bugashyiraho imbaho mu buryo bwo kwiyerenja.

Iki kiraro giherereye ahazwi nko muri santere ya Kagoma, gikunze kugwamo abantu Imana igakinga ukuboko ndetse iyo imodoka igiye kuhatambuka itwaye abantu babanza kuvamo kugira ngo ibiro bigabanuke.

Aha niho abaturage bahera basaba ko bakubakirwa ikiraro gikomeye ngo kuko bazashiduka cyahitanye ubuzima bwa bamwe, dore ko hari n’imodoko iherutse kugwamo.

Ntakiyimana Gaspard wo mu kagari ka Buheta yagize ati: "Iki kiraro kiduteye impungenge, hari imodoka iherutse kugwamo imaramo iminsi itatu, ibi bipano urimo kureba nibyo twashyizeho ku munsi w’umuganda, ubu rero turasaba ko batwubakira ikiraro cyiza kubera ko ibyo dukenera byinshi bipakirwa bitabasha kuhanyura. Hari n’umubyeyi wahanyuze ari ku igare n’uruhinja bagwamo kubw’amahirwe bavuyemo ari bazima, murumva ko ari ikibazo."

Undi muturage witwa Servilien Nzaramba nawe yagize ati: "Ibi bipano twashyizeho nukwirwanaho, imodoka ipakiye ntabwo yahanyura, icyariho mbere cy’ibyuma cyaguyemo, cyari cyarubatswe n’Ababiligi. Bahora basana sana ariko turifuza ko batwubakira ikiraro cyacu mu buryo burambye kikaba nyabagendwa."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yabwiye mamaurwagasabo.rw ko iki kiraro cyo kuri Kagoma babaye bagikoze gutyo, mu rwego rwo kwiyerenja. Ngo bagifite muri gahunda kubera ko n’Ikigo RTDA cyamaze gukora inyigo yacyo.

Yagize ati: "Mu minsi yashyize twaragisanye kandi RTDA ifite gahunda yo gukora ibi biraro byo muri Gakenke; ari icyo cya Kagoma nicyo muri Rukura, ejobundi twagikozeho mu buryo butarambye mu rwego rwo kwiyerenja kuko n’ubundi imodoka nini ntabwo yahaca, kandi dufite abantu baharinda bakumira imodoka nini kuhaca. Ubushobozi buracyashakwa kandi n’inyigo yamaze gukorwa, nitubona ubushobozi kizubakwa rwose ntakabuza."

Iyo unyuze muri uyu muhanda uva muri santere ya Gakenke ahazwi kuri Tantumu ugakomeza uyu muhanda ugana ku giti cy’inyoni werekeza kigali usanga ibiraro byaragiye byangirika, cyokoze ngo bafite gahunda yo kuzanyuzamo kaburimbo, akaba arinaho byinshi muri ibyo biraro bizubakwa.

Imodoka nto nazo bisaba gukuramo abagenzi

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru