Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Bazindukira mu tubari bakirengagiza inshingano z’urugo

Monday 1 April 2024
    Yasomwe na

Mu murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke hari abaturage bazindukira mu tubari banywa inzoga bakirengagiza inshingano z’urugo, ndetse bamwe ngo bararayo bigakurura amakimbirane hagati y’abashakanye.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge aho basaba ko hafatwa ingamba zikomeye cyane ko ngo uku kuzindukira mu tubari bishobora gukomeza gutiza umurindi amakimbirane mu miryango.

Umwe muri aba baturage witwa Devotha, yagize ati"Hano muri uyu murenge wacu abagabo bazindukira mu kabari bari mu mayoga , ndetse hari na’abanga gutaha bakararamo ijoro ryose , ubwo iyo bageze mu rugo batangira gutongana n’umugore baba basize ugasanga bikuriye amakimbirane mu miryango, turasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka byose bugakumira iki kibazo."

Undi muturage wanze ko dutangaza amazina ye kubwo umutekano we yagize ati:"Abagabo baraturembeje hano umugabo azindukira mu kabari anywa inzoga atazi uburyo abana biriwe ya mitungo dufitanye yose akayijyana mu nzoga igasjyira, ujya kurega kwa mudugudu nawe ugasanga yaraye mu kabari, hari n’igihe usang nawe ubwe afitanye amakimbirane n’umugore we, hano muri Mugunga bamwe mu bagore barahohoterwa bagakubitwa turasaba kurenganurwa."

Nubwo aba babyeyi b’abagore batunga abagabo babo agatoki, hari na bamwe mu bagore batita ku nshingano z’urugo aho usnaga nabo bazindukiye mu kabari kuva mu gitondo kugeza nimugoroba bityo abana bagakomeza kuharenganira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Bwana Uwimana Eugene yavuze ko iki kibazo bakizi cyokoze ngo nugukomeza kwigisha hagafatwa nizindi ngamba zikomeye kugira ngo iki kibazo kizakemuke.

Yagize ati:"Icyo nikibazo duhanganye nacyo hano kandi gifite umurongo ufatika, Twebwe tubifatanya n’ubukangurambaga tubabwira ko badakwiye guhora mu kabari, ahubwo bakwiye kujya mu murimo, bakajya bajya mu tubari nyuma y’akazi, turagumya tukigisha mpaka umuturage abyumvise , birumvika umuntu ntabwo yakwirirwa mu kabari noneho ngo amakimbirane abure mu rugo rwose, bugukomeza ubukangurambaga."

Mu mpera z’umwaka ushyize wa 2023 nibwo abayobozi mu nzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, bari bafashe ingamba zo guhashya ibiyobyabwenge n’ubusinzi bwugarije iyi Ntara, mu rwego rwo gukumira amakimbirane, hubakwa umuryango utekanye, gusa iyo ugeze hamwe na hamwe usanga batarabasha kumva iyi gahunda, aho usanga abaturage bazindura mu tubari bukabiririraho.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru