Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gakenke: Hamenyekanye igihe gare izubakirwa

Wednesday 11 January 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Hashize igihe kirekire abagenzi n’abanyura mu karere ka Gakenke binubira kuba nta gare ijyanye n’igihe ihari ndetse bamwe bagiye babifata nko kwirengagizwa ku cyifuzo cyabo, kuri ubu ubuyobozi bwatangaje igisubizo.

Mu kiganiro cyihariye umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Marie Vianney yagiranye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo, yavuze ko kuba badafite gare nabo ari ikibazo kibahangayikishije ariko ngo byatewe n’ingengo y’imari.

Yakomeje agira ati: "Kuri icyo kibazo cya gare ya Gakenke, ni kimwe mu bibazo biduhangayikishije, ubu rero icyo nabwira abaturage bagenderera akarere ni uko ibintu byose byarangiye kubarwa, igisigaye ni ugushaka ingengo y’imari umwaka utaha. Dukomeje gukora iyo bwabaga ku buryo muri 2023-2024 uyu mushinga wa gare ugomba kuba wamaze kurangira kuko tuzabishyira muri gahunda y’ingengo y’umwaka utaha."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubundi bifuza ko gare itazajya kure y’umuhanda kugira ngo abagenzi bajye batega imodoka biboroheye, batagiye kure.

Yagize ati: "Twamaze kugirana imishyikirano n’uwikorera uzadufasha ndetse yahise agura ikibanza kizafatana n’ikibanza cy’Akarere kiri hafi y’umuhanda, abazayitwubakira ni abakoze inyigo ya gare ya Musanze na Nyabugogo kandi uyu ni umushinga utuma ubwacu natwe tudasinzira; icyo twizeza abantu ni uko mu gihe cya vuba uyu mushinga uzaba warangiye."

Iyo ugeze muri sentere ya Gakenke usanga hari urujya n’uruza rw’abantu biganjemo abagenzi baba bafite n’imizigo bategereje imodoka ziva Musanze cyangwa zijya Kigali n’ahandi akaba ari naho abaturage bahera basaba ko bakubakirwa gare izajya ibafasha kwisanzura mu gihe bategereje imodoka.

Abagenzi babura aho bugama izuba n’aho batereka imizigo bategereje imodoka

Ikindi uyu muyobozi yakomojeho ngo ni uko bitewe n’imiterere y’iyi gare Gakenke irimo kwifashshwa uyu munsi ubwabo babura uko bashyiramo inzego z’umutekano, akaba yijeje abaturage ko mu ngengo y’umwaka utaha byose bizaba byakemutse.

Gakenke ni kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, kagizwe n’imisozi miremire ihanamye; ubukungu bw’Akarere ka Gakenke bushingiye ku buhinzi n’ubworozi.

Kuri ubu gare ikoreshwa iri ku muhanda munini Kigali-Musanze.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru