Bamwe mu baturage bo mu mu tugari dutandukanye umurenge wa Janja, mu karere ka Gakenke baravuga ko bakiri mu icuraburindi ryo kutagira umuriro w’amashanyarazi, bakimurikisha ibyatsi.
Aba baturage babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu murenge wa Janja, asanga bifuza ko bahabwa amashanyarazi ngo nabo bakava mu bwigunge.
Umwe muribo utuye mu kagari ka Gatwe witwa Mugisha Jean flexis yagize ati: "Batwijeje ko bazaduha umuriro w’amashanyarazi ariko amaso yaheze mu kirere, dukenera gusharija telefone ntibitworohere tukajya mu gasantere, abana gusubiramo amasomo ni ikibazo kubera ko nta muriro."
Undi muturage witwa NSABIMANA Yohani Berchimas nawe yagize ati: "Turacyari mu icuraburindi ku bintu bijyanye n’iterambere, cyane umuriro w’amashanyarazi; nko mu kagari ka Gashyamba mu kagari ka Karukungu nta muriro, ubu nanjye gutanga raporo birangora cyane kubera ko aho ntuye nta muriro, kandi no gusharija kuri panel soreil aya matekefone yacu aba akeneye umuriro mwinshi."
Bakomeza bavuga ko urubyiruko rwakabaye rwihangira imirimo irimo gushinga ibarizo, kogosha n’ibindi ariko ngo ntabwo bikunda kubera ko byose bikenera umuriro bakaba ariho bahera basaba ubuyobozi ko bwabagezaho umuriro.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Niyonsenga Aime Francois avuga ko aba baturage bihangana, ngo mu minsi iri imbere umuriro uzabageraho ntakabuza.
Ati: "Abaturage bacu turabasaba kwihangana, kuko akarere ka Gakenke muri 2014 kari kuri 0.8% mu baturage bafite amashanyarazi; turashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ko yumvise abaturage ikazana imishinga muri Gakenke. Ubu turi ku kigero gishimishije, ubu twatangiye gukora ibarura kugira ngo tumenye abaturage badafite amashanyarazi nkuko twabivuganye na EDCL. Kugeza ubu tugeze kuri 96.1%, intego ni ukugera ku 100%.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje


















