Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Gakenke: Hari imirenge yiganjemo abana bakomeje gukoreshwa imirimo ivunanye

Monday 2 May 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Mu karere ka Gakenke mu mirenge ya Mataba ,Coko ,Gakenke na Kivuruga, hakomeje kugaragara abana bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 11 na 15 bagikoreshwa imirimo ivunanye, aho bamwe ubasanga mu birombe by’amatafari abandi mu kwikorera ibisheke babijyanye ku isoko mu gihe abandi ubasanga mu dusantere hirya no hino mu mirimo itandukanye itajyanye n’ikigero barimo.

Ubwo umunyamakuru wa Mamaurwagasabo yageraga mu muri iyi mirenge yabonye abana bari mu mirimo itandukanye maze bamwe bemeye kumuganiriza bavuga ko baba baje gushakisha amafaranga yo kugura ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’inkweto.

Kajyambere Prince yagize ati, "Naje gushakisha amakayi ndiga ikigoroba, Mama nta mafaranga afite yo kungurira ibikoresho niyo mpamvu ndimo kwikorera ibisheke byo kujya gucuruza."

Undi mwana we yagize ati, "Turimo gushaka ibiceri byo kugura amandazi; kwiga byarananiye kubera ko Papa yamaze gupfa nanjye njya gushaka ubuzima, ubu ndabona amafaranga yo kujyana mu rugo, ntabwo nakwirirwa mu rugo njyenyike, nza hano mu kirombe kubumba amatafari nkayagurisha. Nigaga mu mwaka wa kane.

Niki ababyeyi bavuga kuri iki kibazo?

Nzabonimpa Eric, ni umwe mu babyeyi baganiriye na Mamaurwagasabo, avuga ko rimwe na rimwe usanga babigiramo uruhare, kugira ngo umwana akoreshwe imirimo ivunanye.

Yagize ati, "Hari bamwe mu babyeyi nabo bajya mu isoko bari kumwe n’ababyeyi babo babikoreje imitwaro iremereye, ibintu binyuranyije n’uburenganzira bw’abana ndetse bikagira ingaruka ku mikurire yabo. Ubu se niba umwana abona umubyeyi wakamurengeye ari we wamwikoreje ibiremereye urumva undi muntu we azabura kumukoresha indi mirimo."

Uyu mubyeyi akomeza agira inama bagenzi be zo gukurikirana abana babo bakabarinda iyo mirimo ituma badakura neza, ahubwo ibica mu bwonko.

Mukasine Maritha nawe ni umubyeyi twasanze mu murenge wa Mataba, yavuze ko hari n’abana bajya bananira ababyeyi.

Yagize ati, "Aba bana bacu nabo hari igihe batunanira; nkubu nasigaranye akuzukuru kanjye ariko karananiye kirirwa kazerera karimo gusunika imizingo. Namujyanye mu ishuri akajya arivamo, asigaye atunda ibisheke kugira ngo bamuhe amafaranga, ntiyajya no kwahirira itungo rya hano mu rugo, mbese ni ikibazo gikomeye. Mu dusantere abana ni benshi, keretse babafashe bakabajyana kubigisha imyuga."

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Therese, yavuze ko bakomeje ubukangurambaga bwo kwamagana iyi mirimo mibi ikoreshwa abana ndetse abakoresha aba bana iyo mirimo bagomba kujya bahanwa.

Yagize ati, "Dukomeje gukora ibiganiro twamagana imirimo mibi ikoreshwa abana, ikindi turimo kumanuka mu ngo kubashakisha no guhana uwo ari we wese dusanze abakoresha. Tugomba no kubagarura mu ishuri abaritaye twese dufatanyije n’ababyeyi."

Ingingo ya 6 mu itegeko No.71/2018 ryo kuwa 31/08/2018 rijyanye no kurengera umwana risobanura ko umwana ari umuntu wese uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu rwanda ingingo ya 6 igena imirimo ibujijwe gukoresha umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) ariyo imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana; imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye; imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye; imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana; imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira ingufu zo gushishikariza ababyeyi ko nabo bafite inshingano zo kurera kandi bagahora bibuka inshingano zabo zo kwita ku bana cyane cyane uburenganzira bwabo kuko iyo bitubahirijwe nibwo ubona bamwe mu bana bafata umwanzuro wo kuva mu rugo bakajya mu bikorwa by’ubuzererezi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru