Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Impuruza ku mashuri ashobora kugwira abana

Tuesday 7 November 2023
    Yasomwe na


Bamwe mu babyeyi barerera kuri GS Kageyo mu karere ka Gakenke bafite impungenge ko ibyumba by’amashuri byubatse mu murenge wa Kivuruga bishaje bikaba bizabagwira ku bana mu gihe ntagikozwe.

Bamwe mu banyeshuri n’abarezi baganiriye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bahora bafite impungenge ko bizabagwaho kuko byubatswe mu mwaka wa 1980.

Nyirandikubwimana ni umubyeyi yagize ati:"Turahangayitse rwose bizabagwaho, ubu se wakwiga ute wigira mu mashuri ashamed kuriya , byibuze ubuyobozi b’utureberera buzashyire andi mabati ibyumba bimwe nta na sima irimo hose n’ivumbi, dukeneye ubuvugizi ku mashuri ya Kageyo."

Jean D’amour n’umunyeshuri wiga ku rwunge rw’amashuri rwa Gs Kageyo nawe yavuze ko baterwa ipfunwe n’aya mashuri bigiramo.

Aragira ati :"Tuba dufite ubwoba kuva twinjira mu ishuri kugeza ubwo dutashe nta n’umwe uhataye kuko urebye amabati yarapfumaguritse kugeza n’ubwo bagiye bagereka amabuye hejuru ngo umuyaga utayatwara. Inkuta na zo ziraregarega ku buryo dufite ubwoba ko zizatugwira, ikindi ubu dufite imvune yo guhora tubungana utujerekani tw’amazi yo gusuka mu ishuri kubera nta mazi ku ishuri dufite kubera ko nta na sima tugira."

Bagenzi be nabo bakomeza bavuga ko iki ari ikibazo kibahangayikishije kuko ngo imitimq yabo ihora ihagaze badatekanye kubera aya mashuri yashaje muri muri ubu buryo.

Uwihoreye Clementine umuyobozi w’iri shuri, na we yemeza ko minisiteri y’uburezi hari icyo ikwiye gukora kugira ngo iki kibazo kijyanye n’ibi byumba gikemuke.

Yagize ati:"Kugeza ubu dufite ibyumba by’amashuri bigera kuri 3 bishobora gushyira ubuzima bw’abana mu kaga kuko na twe ubwacu tuba dufite ubwoba ko ishuri rishobora kugwira abanyeshuri na mwarimu wabo. Ikindi isakaro n’ibisenge bishobora kuguruka, raporo twazigejeje ku buyobozi budukuriye dutegereje uko bazadusubiza twe imbaraga zacu ni zo nta kundi twabigenza. Twiteguye isaha ku isaha ko hari umuntu uzapfira muri ibi byumba niba nta gikozwe”.

Umuyobozi w’agategenyo w’Akarere ka Aimé François, avuga ko ibyumba by’amashuri bitandukanye mu Karere ka Gakenke byubatswe mu myaka ya 1980, kandi inkuta zazo zikaba ari rukarakara n’amabati yashaje.

Yagize ati: "Ni byo koko mu Karere kacu hari ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bishaje tukaba duteganya kubaka ibyumba 635 bigomba gusimbura ibishaje. Ubu rero mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023-2024 duteganya kubaka ibyumba 17 kuko ari byo dufitiye ingengo y’imari."

Uyu muyobozi akomeza agira ati:"
Ibisigaye nakwizeza abaturage nuko
tugikorana na Minisiteri y’Uburezi aho buri mwaka duteganya kuzajya tugira ibyo twubaka, tukizera ko igihe kizagera ahakigaragara ibyo bibazo bigakemuka natwe iki ni ikibazo kiraje ishinga ubuyobozi ntabwo twatereye iyo”.

GS Kageyo rifite abanyeshuri 1 195 bari muri gahunda y’uburezi bw’imyaka 12, abagera kuri 120 bigira mu byumba bishobora kuzabagwira, mu gihe inzego bireba zitagize icyo zikora kuri iki kibazo cy’ingutu.

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru