Bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu karere ka Gakenke baravuga ko bakigorwa no gutangira amakuru ku gihe ngo bitewe no kutagira telefone zigezweho zizwi nka smartphone.
Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo.rw ubwo yageraga mu karere ka Gakenke aho basaba inzego nkuru za Leta kubatekerezaho ngo nabo bakajyana n’iterambere Igihugu kirimo.
Umwe muri bo witwa Mukamwezi wo mu Mudugudu wa Gikoro avuga ko aramutse abonye telefone ya smartphone akazi karushaho kugenda neza.
Yagize ati:"Hatmri igihe ugera nk’ahantu abantu barimo kuvuga amagambo mabi ukaba wayafata, abantu barwanye ugafotora ugatanga ibimenyetso, cyangwa wagera ahabaye ibiza ugafotora none se iyi gatushe yabikora? Ndamutse mbonye iyo telefone najya nsoma nkumva amakuru y’ahandi ndetse byajya bimfasha gutanga amakuru vuba, no gutanga raporo byakoroha."
Undi mukuru w’umudugudu witwa Theogene yagize ati": Dukwiye kujyana n’iterambere, nitwe soko y’amakuru nka mudugudu rero mbonye smartphone byaba bibaye igisubizo cyo gutangira amakuru ku gihe kandi vuba, abantu barwanye, habaye amakimbirane mu ngo abantu barwanye , biratugora gukora iyo raporo nta bizibiti turimo kugaragaza, kandi hano ni mu misozi hari nigihe utu du telefone duto tubura Rezo (network) niyompamvu turimo gusaba ko badutekerezaho."
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Madamu Mukandayisenga Vestine avuga ko ikibazo cya ba Mudugudu badafite smartphone kuri ubu ngo batangiye ku cyitaho ndetse ngo bamwe batangiye kwishyura hamwe kugira ngo babone aya ma telefone agezweho.
Yagize ati:"Kugeza ubu hari ikompanyi y’itumanaho (MTN) turi mu biganiro ku buryo abakuru b’imidugudu mu minsi iri imbere bazaba bahawe buri wese Smartphone, ikindi ndetse nishimira ni uko ab’inkwakuzi kuri ubu bakusanije amafaranga ku buryo na telefone bazitumije zigiye kubageraho, kandi natwe dusanga itumanaho rigezweho ku muyobozi wese ari ngombwa mu iterambere ry’Igihugu”.
Aba bayobozi ngo baramutse babonye aya matelefone byaborohereza akazi kenshi bahura nako buri munsi ko gukora raporo , cyane ko ngo bamwe bagikoresga impapuro batanga raporo ndetse rimwe hari igihe rushobora kunyagirwa akete bakoze ku kintu runaka kikabura, akaba ariho bahera basaba.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje



















