Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke na Nyabihu by’umwihariko mu mirenge ya Rugera na Rusasa bakomeje guhera mu bwigunge nyuma yaho ikiraro cyo Mucyangonga cyabahuzaga gitwawe n’amazi nticyongere gusanwa.
Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga aho iki kiraro cyahoze cyubatse, none mu babuze inzira barimo n’abana bajya ku ishuri.
Habimana Irene Patrick, utuye mu kagari ka Nyarutembe, mu murenge wa Rugera yagize ati: "Turahangayitse cyane bitewe n’iki kiraro cyo Mucyangoga cyatwawe n’amazi, urabona ko twahahiranaga ariko ubu ntiwabona uburyo wambuka aya mazi, ahubwo abanyeshuri benshi barivuyemo kubera ko batabona uburyo bwo kwambuka bagiye kwiga mu murenge wa Rugera; turasaba ko badukorera iki kiraro kikongera kuba nyabagendwa."
Undi muturage witwa Nyirabazamfite Yvette yagize ati: "Turi mu bwigunge kubera iki kiraro, abantu bose bavuye muri Rusasa bazaga hano kugura ibintu byinshi bitandukanye, gusa icyo mbona nk’imbogamizi gishobora no guteza ikibazo gikomeye, n’abanyeshuri barava mu ishuri kuko urabona nka saa 10h00’ umwana akunyuzeho aribwo agiye ku ishuri, bitewe nuko yabanje kuzenguruka hirya kure mu Gashyushya, turifuza ko abayobozi badufasha tukongera kugira ikiraro hano."
Ababyeyi byumwihariko abagore bafite izindi mpungenge zikomeye z’abana babo ko imyigire izasubira inyuma kuko hari abana bari kubyuka saa kumi z’igicuku, abandi saa kumi n’imwe bagakora urugendo rurerure kugira ngo bajye kuzenguruka ngo bagere ku ishuri, ababa biga mu y’incuke bo ntibari kwiga nkuko ababyeyi babidutangarije.
Aba baturage bakomeza bavuga ko n’abahinze imyaka hakurya y’umugezi barimo kubura uburyo bajya gusarura inzara irimo kubica barahinze, gusa bamwe barimo kwemera kwiyahura mu mazi bakajya gushaka ibyo barya.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yavuze ko iki kibazo yakiganiyeho na mugenzi we w’Akarere ka Nyabihu, ngo bakomeje gukora inyigo yo kubaka iki kiraro.
Yagize ati: "Kiriya kiraro, kubona igiti cyambuka ariya mazi biragoye, bagenzi banjye bambwiye ko bigeze gukora ubushakashatsi bwo gushyiraho ikiraro cyo mu kirere birananirana, ubwo rero ejobundi amazi agitwara navuganye na Meya wa Nyabihu yohereza abatekinisiye natwe twohereza abatekinisiye babona ntakintu bashobora gukora cyihuse hanyuma nibwo twafashe umwanzuro wo kuba tuhafunze, gusa biracyari mu nyigo yo kuzagikora."
Iki kiraro cyo mucyangoga nicyo rukumbi cyifashishwa n’abaturage bitewe nuko gisa nkaho kiri hagati mu buryo bworohereza abaturage kugera kuri serivisi zitandukanye zirimo guhahirana, kujya kwivuza ndetse no kugera ku mashuri kuko abenshi bava Gakenke bakaza kwiga muri Nyabihu.
Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje





















