Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gakenke: Umukecuru yashukishijwe ikoranabuhanga atanga imitungo ye yose

Tuesday 24 September 2024
    Yasomwe na


Umuturage w’umukecuru witwa Harerimana Ephigenie wo mu murenge wa Janja mu karere ka Gakenke avuga ko abana be babiri biyandikishijeho imitungo ye yose nyuma yo kumukorera igisa n’uburiganya bwo kumujyana ku murenge bakamusinyisha mu gitabo atazi ibyo asinyiye, abwirwa ko ari kuyishyira mu ikoranabuhanga.

Mu kiganiro yagiranye na Mamaurwagasabo.rw, uyu mukecuru utuye mu Kagari ka Hakindo, yavuze ko yahamagawe ku murenge ngo naze asinye kugira ngo ibyangombwa bye by’ubutaka yarafite kuva muri 2011 bijye muri sisiteme (ikoranabuhanga) nyamara ntiyarazi ko ari umutego bamuteze wo kugira ngo bizagaragare ko iyo mitungo yose ayeguriye abo bana nk’impano.

Mu gahinda ke agira ati: "Abana banjye bari ba Gitifu b’utugari, ubwo bampamagara ku murenge wa Janja ngo ninze nsinye kugira ngo ibyangombwa bishyirwe muri sisiteme. Ubwo nasinye mu gitabo kubera ko bambwiye ngo ntasinye ntibyajyamo, hanyuma nsinya ntazi ibyo nsinyiye ariko ngo kwari ukugira ngo bigaragare ko ari impamo nabahaye, kugeza ubu imitungo yose uko ari itanu bayiyanditseho nsigara nta kintu mfite."

Uyu muturage yakomeje agira ati: "Hari umwe muri abo bana wanjye ukomeje kunshyiraho iterabwoba ngo azanyica ankubite ifuni; ibi byangombwa byahoze binyanditseho kuva muri 2011 none ndibaza uburyo biteje amakimbirane muri 2021. Nagiye ku karere basanga muri sisiteme handitsemo ko natanze impano, ushinzwe imiyoborere myiza ku karere ikibazo cyanjye aracyizi kuko yambwiye ngo njye gushaka ibyangombwa mu mudugudu bigaragaza ko ntishoboye Maje amburanire."

Mu byangombwa by’imitungo Mamaurwagasabo.rw ifitiye kopi byatanzwe muri 2011 byanditsweho Harerimana Ephigenie akaba ariho ahera asaba kurenganurwa. Kuri ubu ngo icyo asigaranye ni inzu yubakiwe n’ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (FARG).

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buvuga kuri iki kibazo maze duhamagaye Meya Mukandayisenga Vestine atubwira ko tumuha ubutumwa bugufi gusa kugeza ubwo twakoraga iyi ntacyo yari yigeze adusubiza.

Ibyangombwa by’umukecuru yari afatanyije n’uwo bashakanye utakiriho

Andi makuru ngo ni uko uyu mukecuru yibaza uko yatanze ubutaka bwe ku bana bamwe mu bandi afite, abanyamategeko nabo bakongera ko nta mu tu utanga irage akiriho ngo yicure, hagomba kuba bariho igice cy’umutungo asigarana hanyuma kikazagira abakizungura atabarutse.

Kugeza ubu abahungu be bashyirwa mu majwi kwiyandikishaho umutungo wa nyina bitwaje kumuhenda ubwenge ntacyo baratangaza kuri ayo makuru abavugwaho.

Gitansi zo kwandikisha ubutaka

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru