Umwana uri mukigero cy’imyaka 17 wo mu Mudugudu wa Kamatare, mu Kagari ka Kagoma, mu Murenge wa Gakenke wo mu Karere ka Gakenke yishe umukecuru w’imyaka 92 ku munsi wo kuwagatatu tariki 16/05/2018 ahagana saacyenda z’amanywa.
Uyu mwana ngo yishe uyu mukecuru witwa Bapfakuvuga Mariya amukubise ishoka mu mutwe, aho yabanje kumuhambira amaguru n’amaboko amupfukisha n’ikideyi mu mutwe ubundi ahita amukubita ishoka zigera muri eshanu. Kuko basanze umutwe wose wamenaguritse nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’uyu Mudugudu bwana Ugirashebuja Sylvestre.
Uyu muyobozi w’Umudugudu yavuze ko uyu mwana yari asanzwe agenda muri uru rugo ariko atahaba, ati:” se w’uyu mwana niwe warezwe n’uyu mukecuru Mariya nyuma amaze gushaka arahava ariko bakomeza kugenderana, kuko baribarabanye neza, nyuma uyu mugabo amaze kubyara abana be nabo bagendereraga uyu mukecuru dore ko bamufataga nka nyirakuru, kugeza ubu natwe twatunguwe no kumva ko uyu mwana yivuganye uyu mukecuru.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugira ngo bamenye iby’urupfu rw’uyu mukecuru babibwiwe n’uwitwa Nsengiyumva Victor wakurikiranaga umunsi ku munsi ubuzima bw’uyu mukecuru. Kuko ariwe wanamuhahiraga, uyu Victor ngo yageze murugo asanga ikizenga cy’amaraso aho uyu mukecuru aryama, arebye asanga bamuboshye banamufungishije ikideyi mu mutwe ariko yamaze gushiramo umuka, ubundi ahita atabaza dore ko uyu mwana ukekwa atarakirangwa aho.
Uyu mwana ngo amaze gukora aya mahano ngo yahise aburirwa irengero ngo ariko kubufatanye n’abaturage yahise afatwa ashyikirizwa Polisi ya Gakenke, naho uyu murambo w’uyu mukecuru Mariya ukaba warahise ujyanwa ku Bitaro bya Nemba kugira ngo ukorerwe isuzumwa, hamenyekane neza icyahitanye uyu mukecuru.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye Ijamboryumwana.com ko uyu mwana yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kwica.
Ati :” Uyu mwana dosiye ye iri gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Gakenke, nyuma uyu mwana azashyikirizwa urukiko rumucire urubanza rukurikije uko icyaha yakoze kimeze.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyatumye uyu mwana yica uyu mukecuru ariko birakekwa ko uyu mwana ashobora kuba yari ashaka kwiba uyu mukecuru amafaranga nkuko bitangazwa n’abaturanyi b’uyu mukecuru Mariya.
N’ubwo ari umwana wakoze amahano yo kwica umuntu amategeko hari icyo amuteganyiriza, avuga ko umwana kuva kumyaka 14 kugeza kuri 18 aba agomba guahanirwa icyaha yakoze, ariko bitandukanye n’ibihano bihabwa abantu bakuru bakoze ibyaha biri kurwego rumwe.
Mu ngingo 151 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, urugomo cyangwa gukomeretsa bigatera urupfu bihanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka hagati ya 10 na 15.
Bivuze ko uyu mwana nahamwa n’iki cyaha azahanishwa n’iki gihano, naho iyo ari umuntu mukuru wishe undi ahanishwa igihano cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo 140.
Uyu mukecuru Mariya akaba yarashyinguwe kuri uyu wa gatanu, agashyingurwa iwe murugo ku isambu.
Uyu mwana acumbikiwe kuri RIB Sitasiyo ya Gakenke.

















