Yanditwe na NUWAMANYA Amon Bernard
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nandi mashyaka yifatanyije nabo bari
bitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR aho bibukijwe ko hari byishi umuryango FPR wa koze bakwiye gutora neza kugirango babashe gusigasira ibyagezweho.
Ibi byavugiwe mu murenge wa Rusororo ahari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babwiwe nushijwe kwamamaza mu karere ka Gasabo Rwagaju Willy yabwiye abanyamuryango ko hari byishi byo kurinda, batore kugipfunsi
Agira ati”hari byishi twagezeho kubera imiyoborere myiza ibyo rero nimpamvu yo gutora neza kugirango turinde ibyagezweho kuko abanyarwanda babonye amazi babona umuriro buri mwana w’umunyarwanda ariga uburenganzira hashyizweho uburezi kuri bose”.
Rwagaju akomeza avuga ko buri murenge ufite ikigonderabuzima ku buryo bituma abanyarwanda babaho bafite ubuzima bwiza, uko twatoye turi beshi ubwo hatorwaga umukandida wa FPR Inkotanyi, mumatora y’ umukuru w’Igihugu mwagaragaje ko mu bona ibyagezweho mu komeze mutore neza.
Gahunda yo kwiyamamaza irihafi kugera kumusozo aho bizasozwa ku 1 Nzeri 2018 aho amatora azatangira kuri 2 Nzeri 2018 aho hazatora abanyarwanda baba mu mahanga mugihe 3 Nzeri 2018 hazatora abanyarwanda bose bari mugihugu aho batora imitwe ya Porotike naho 4 Nzeri 2018 hazatora ibyicyiro byihariye birimo na abagore.
















