Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more
  • 26 March » VIBE yahanze imirimo igera ku bihumbi 43,000 ku rubyiruko rwo mu Rwanda – read more

Gatsibo: Umurambo bawusanze ku biro by’akagari

Tuesday 30 July 2024
    Yasomwe na

Umurambo w’umugabo witwa Maniriho Athanasie, wari ufite imyaka 35 wasanzwe ku biro by’Akagari by’Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo bikekwa ko yiyahuye.

Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga, ku isaha ya Saa yine zishyira Saa Tanu.

Ababonye nyakwigendera yapfuye babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko ubwo nyakwigendera inzego z’umutekano zamusangaga ku kagari byasaga naho yari amaze gushiramo umwuka, afite imiti yica udukoko ndetse n’urwandiko yandikiye umufasha we.

Umwe yagize ati: "Ubwo bamusangaga ku biro by’akagari yapfuye, bamusanganye urwandiko yandikiye umugore we; muri make rwasaga nk’ururimo ubutumwa bumusezeraho".

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa BTN, umugore wa Nyakwigendera, Maniriho Anasthasie, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’umugabo we yayabwiwe n’abkora mu nzego zibanze z’umutekano, baje kumuhuruza ndetse ko yakunze kujya amubwira ko Isaha n’Isaha aziyahura ariko undi agakomeza kuba mu rujijo bitewe nuko ntakintu azi cyatuma yiyambura ubuzima ako kajyeni.

Yagize ati" Natunguwe cyane no gusanga umugabo wanjye yapfuye mu buryo butunguranye. Yakundaga kumbwira ko aziyahura".

Andi makuru BTN yabashije kumenya, avuga ko mu masaha make mbere yuko nyakwigendera apfa, hari abamwumvishe akubitwa ataka n’abantu batabashije kumenyekana, igituma hari abakeka ko yaba yazize izo nkoni yahondagurwaga.

Kanamugire Jean Claude, Umukuru w’Umudugudu wa Minago, yahamije iby’iyi nkuru y’incamugongo ndetse anavuga ko kugeza ubu hataramenyekana icyihishe inyuma y’urupfu rwe nubwo hari abakwirakwiza amakuru adahagazweho avuga ko yiyahuye abitewe nuko yasanze umugore we amuca inyuma.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kiziguro gukorerwa isuzumwa mu gihe iperereza ryahise ritangira ngo hamenyekane icyo yazize.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru