Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rusizi: Mudugudu yatewe n’uwitwaje ishoka

Thursday 10 October 2024
    Yasomwe na

Umugabo witwa Hafashimana Wellars w’imyaka 40, yateye ku rugo rw’Umukuru w’Umudugudu wa Rebero, mu kagari ka Mpinga, Umurenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, amenagura urugo rw’inzu n’ishoka atabwa muri yombi.

Imvaho Nshya yanditse ko intandaro ikaba ari uko Umukuru w’Umudugudu wa Rebero, Subwigano Daniel abuza Hafashimana gukura mu ishuri umwana we w’umuhungu ngo amufashe guhinga, kuko atarya adakora ndetse ngo kuko ngo kwiga ntacyo baba bakora kandi ntibarya badakora.

Uwo mugabo bavuga ko n’ubusanzwe yabaswe n’ubusinzi n’urugomo, bikamugira igihazi mu Mudugudu.

Intandaro yo gufata ishoka akamenagura ibirahure by’urugi rw’inzu y’Umukuru w’Umudugudu wa Rebero Subwigano Daniel ngo ku Cyumweru tariki ya 6 Ukwakira umuhungu we w’imyaka 17, wiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza kubera kwiga nabi avamo bitewe na se, yagiye kwa Mudugudu kumubwira ikibazo afitanye na se, cyo gushaka kumukura mu ishuri.

Mu kiganiro n’umunyamakuru Mudugudu Subwigano Daniel yagize ati: “Uwo mwana wakunze kwiga adindira kubera se, amukura mu ishuri turimusubizamo, yaje iwanjye ku Cyumweru ambwira ko se amaze iminsi amuraza ubusa kuko yagiye kwiga, amubwira ko atakomeza kurya adakora ngo yagiye kwiga, ko nasubirayo noneho azamuraza hanze.”

Avuga ko uyu mugabo w’abana 6 barimo n’uwonka, uretse gukura uwo mu ishuri arigarurwamo n’ubuyobozi, yanakuyemo mushiki w’uwo ufite imyaka 16, yari ageze mu wa 5 w’amashuri abanza, amubwira ko agomba kujya amufasha guhinga ko atarya adakora.

Umwana yarivuyemo burundu yirirwa amufasha guhingira abandi kuko we nta sambu agira, ni ukwibera mu businzi n’urugomo gusa.

Mudugudu yongeyehoati: “Umwana ambwiye ko yamuraje ubusa anashaka kumuraza hanze, nabwiye nyina ko amubuza, aramubwira. Ku wa Mbere, tariki ya 7 duhuye ambwira ko umuhungu we akomeje kumunanira yanga kuva mu ishuri ngo amufashe guhinga, mubwira ko umwana ari mu kuri atagomba guta ishuri ngo ni ukwirirwa ahinga imirima y’abandi.’’

Aho kumwumva ngo yaramututse, Mudugudu aramuhunga, undi aramukurikira amufata mu ijosi; ngo hari mu ma saa moya n’igice z’umugoroba, abaturage batabara Mudugudu bafata uwo mugabo, Mudugudu akomeza iyo yajyaga agira ngo byarangiye, na ho yagiye iwe kuzana ishoka.

Ati: “Yarayizanye, ageze iwanjye umugore ari mugikari atetse, asenyagura urugi rwanjye, amenagura ibirahure, umugore agira ngo ni amashanyarazi atwitse inzu, agiye kureba asanga ni we uri gusenya, na we amwirukaho n’iyo shoka, abaturage baratabara baramufata ashyikirizwa RIB.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie, avuga ko iyo ikibazo cyamenyekanye, umwana yiga.

Ati: “Ikibazo twarakimenye, uwo mugabo yashyikirijwe RIB, ari kubibazwa, umwana ari kwiga.’’

Yavuze ko bakomeje ubukangurambaga ngo ababyeyi bafite imyitwarire mibi nk’iyo bayireke, ubuyobozi bukorana n’inzego zashyizweho, nk’inshuti z’umuryango, abakangurambaga b’uburenganzira bwa muntu n’abandi, kugira ngo bakurikirane ko nta bana bahohoterwa n’aho bigaragaye ababyeyi babibazwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru