Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ghana: Abaturage basabye Perezida kwegura igitaraganya

Thursday 10 November 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Igabanuka ry’ifaranga ryatumye abaturage basaba Perezida wa Ghana, Anna Akufo-Addo kwegura.

Muri uyu mwaka wa 2022 ifaraga ryo muri Ghana ryagabanutse ku kigero cya 40%, ibintu byatumye abarimo kwigaragamiriza mu Murwa Mukuru Accra banavuga ko ibyo byatumye ibikomoka kuri peterori byarazamutse cyane.

Umwe mu bigaragambya, Rafael Williams, yagize ati “Yananiwe kuzuza ibyo yadusezeranyije byo kongera kuzamura agaciro k’ifaranga, none turamusaba kwegura. Ibiciro by’ibikomoka kuri peterori birimo kwica abantu muri Ghana”.

Ni imwe mu myigaragambyo itandukanye yakozwe muri uyu mwaka, aho abaturage baba bagaragaza uko ubuzima bugenda burushaho guhenda, kuko kugeza ubu ngo hafi kimwe cya kane cy’abaturage b’icyo gihugu batungwa n’Amadolari abiri asaga gato ($2.15), nk’uko bitangazwa na Banki y’Isi.

Ghana ubundi ngo ni igihugu kizwiho kugira umutungo urimo zahabu, peteroli, cocoa, ariko muri uyu mwaka wa 2022, agaciro k’ifaranga ryabo ngo kagabanutseho 40% urigereranyije n’Idolari, ku buryo ngo ifaranga rya Ghana ubu riri mu yafite agaciro gato mu Karere icyo gihugu giherereyemo, ndetse n’ubukungu bwacyo bugakomeza gusubira inyuma.

Umwe mu bigaragambya witw Francisca Wintima, yagize ati “Turabirambiwe, dufite zahabu, dufite peteroli, dufite ‘manganese’, dufite ‘diamonds’. Dufite byose dukeneye muri iki gihugu. Ikibura gusa ni ubuyobozi.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru