Tuesday . 17 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 March » Trump arasaba ibihugu kumufasha kurinda inzira ya Strait of Hormuz – read more
  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more

Gaza yinjiye mu cyiciro cya kabiri cy’agahenge, mu gihe Israel yo ikomeje ibitero

Friday 16 January 2026
    Yasomwe na

Agace ka Gaza kinjiye mu cyiciro cya kabiri cy’amasezerano yo guhagarika imirwano, nk’uko byemejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gutegura inzibacyuho y’ubuyobozi bwa Gaza nyuma y’imyaka irenga ibiri y’intambara imaze guhitana ubuzima bw’abatati bacye.

Nubwo aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa, ingabo za Israel zakomeje kugaba ibitero muri Gaza, aho byahitanye byibura Abanyapalestina 10, abandi benshi bagakomereka.

Nk’uko bitangazwa na Al Jazeera, ibi byateye impungenge ku buryo agahenge katubahirizwa uko bikwiye, bigatuma abaturage n’abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zifatika zo kurinda abasivili.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko hashyizweho akanama yise “Board of Peace”, kagamije kugenzura no gukurikirana inzira y’amahoro muri Gaza. Trump yavuze ko azayobora ako kanama, kakazashyigikira ubuyobozi bwa komite ya tekinike y’Abanyapalestina bugizwe n’abantu 15, bazaba bashinzwe imirimo ya buri munsi mu gihe cy’inzibacyuho.

Abinyujije ku rubuga Truth Media, Trump aherutse kuvuga ko iyo gahunda izashyigikirwa n’ibihugu birimo Misiri, Turukiya na Qatar, hagamijwe kugera ku masezerano yo kwambura intwaro Hamas no gushakira Gaza amahoro arambye.

Ku rundi ruhande, bamwe mu baturage ba Gaza bagaragaje impungenge n’ugushidikanya kuri iyi gahunda nshya. Bavuga ko icy’ingenzi kuri bo ari guhagarika burundu imirwano, kugarura amahoro, serivisi z’ibanze n’ubuzima busanzwe, aho gushyiraho izindi gahunda batarasobanukirwa neza.

Abasesenguzi bavuga ko ejo hazaza ha Gaza hazaterwa ahanini n’uko ayo masezerano azubahirizwa, ndetse n’ubushake bw’impande zombi mu gushaka amahoro arambye.

Yvette Niyigena

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru