Umuyobozi w’ingabo za Uganda (UPDF) akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Jenerali Muhoozi Kainerugaba, mu ijoro ryashize yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora ubutumwa bunenga Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Uganda, ayishinja kugira uruhare mu gucumbikira umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine).
Kyagulanyi yabaye uwa kabiri mu matora rusange yo ku wa 15 Mutarama, ayo matora akarangira Perezida Museveni, se wa Jenerali Muhoozi, atangajwe nk’uwatsinze ku majwi menshi.
Muhoozi, ufite n’inshingano zo kuba umujyanama mukuru wa Perezida mu bikorwa byihariye bya gisirikare, yavuze ko ubuyobozi buriho ubu bwa Ambasade ya Amerika bwagize uruhare mu gikorwa cyo gukura Kyagulanyi mu rugo rwe ruherereye i Magere mu Karere ka Wakiso, mu gikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 16 Mutarama 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Jenerali Muhoozi yatangaje ko hashingiwe ku makuru UPDF yizeye, icyo gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Ambasade ya Amerika. Yavuze ko kubera iyo mpamvu, Uganda yahise ihagarika ubufatanye bwose mu bya gisirikare n’ubw’umutekano n’iyo ambasade, harimo n’imikoranire yari isanzwe mu butumwa bwo muri Somalia. Yongeyeho ko umubano w’umutekano hagati ya Uganda na Amerika wari umaze igihe wangirika, cyane cyane kuva mu 2015.
Nyuma y’aho, Jenerali Muhoozi yaje gusiba ubwo butumwa anasaba imbabazi ku magambo yari yanditse.
Yanongeyeho ko igihugu icyo ari cyo cyose cyagerageza gufasha Kyagulanyi kuva muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyaba giteje amakimbirane akomeye hagati yacyo na Uganda.
Ku wa 24 Mutarama 2026, Robert Kyagulanyi yatangaje ko abasirikare bateye urugo rwe nijoro, bagakubita abakozi be ndetse bakorera ihohoterwa umugore we, Barbara Kyagulanyi.
Ibi byabaye byongereye umwuka mubi mu bya politiki n’umubano wa dipolomasi muri Uganda, binongera impungenge ku burenganzira bwa muntu, umutekano w’abaturage, n’uruhare rw’amahanga mu bibazo bya politiki y’imbere mu gihugu.
Chadadi Habimana


















