Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gereza ya Rwamagana iza imbere ku bucucike mu magereza y’u Rwanda

Tuesday 13 October 2020
    Yasomwe na

Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena yagaragaje ko Gereza ya Rwamagana iri imbere kugira ubucukike bw’imfungwa n’abagororwa buri ku kigero cya 256% muri agereza z’u Rwanda uko ari 14.

Muri raporo iyi komisiyo yagejeje kuu nteko rusage ya sena ku kibazo cy’ubucukike muri za gereza, igaragaza ko icyo kibazo cyagaragajwe na komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu bikorwa by’umwaka wa 2018/2019 kandi icyo kibazo gihora kigaruka buri mwaka.

Perezida wa komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri sena, Hon. Umuhire Adri, yavuze ko basanze gereza zose uyu mwaka wa 2018/2019 zari zifite ubushobozi bwo kwakira abantu 57 482.

Kuva mu mwaka wa 2014/2015 ikibazo cy’ubucukike cyatangiye kiri ku kigero cya 99.5% ubu kikaba kigeze ku kigero cya 124.8%.

Nyuma ya gereza ya Rwamagana ifite ubucukike buri hejuru, muri gereza umunani zasuwe hakurikiraho gereza ya Gicumbi iri ku kigero cya 173%, Gereza ya Musanze ku kigero cya 155%, iya Bugesera ku kigero cya 138%, iya Rusizi ni 136%, iya Huye ni 124%, iya Nyarugenge ni 1195 naho iya Muhanga ikagira ubucukike ku kigero cya 118%.

Bimwe mu byo komosiyo yasanze byarakozwe muri iyo myaka yose hagamijwe kugerageza kugabanya ubwo bucukike, basanze harubatswe ibice bimwe bya gereza mu rwego rwo kuzagura ubu zikaba zarongereye ubushobozi.

Muri gereza icumi zavuguruwe Gereza zikongererwa ibyumba, Gereza ya Rwamagana yakiraga mbere 5000 ubu yakira 6500 ariko ikaba yakira abarenze icyo gipimo ari nayo mpamvu iza imbere mu zifite ubucukike.

Gereza ya Huye yakiraga abantu 5500 ubu ikwiye kwaira 9000, iya Nyarugenge yubatswe mu buryo yakira abantu 9500 ariko iri kongerwaho ikindi gice kizakira abantu 1500.

N’izindi gereza zagiye zagurwa zikongererwa ubushobozi ariko ntibibuza ko zifite ubucukike ku mubare w’abo zishobora kwakira.

Mu bindi byakozwe ngo hagabanywe ubucukike mu magereza birimo gutanga imbabazi no gufungura by’agateganyo imfungwa n’abagororwa bujuje ibyangombwa aho abagera ku 4563 bafunguwe kuva mu 2014 kugeza mu 2018 naho kuva mu 2011 kugeza mu 2019 imfungwa n’abagororwa 116 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika barimo n’abana batsinze ibizamini bya Leta.

Mu mwaka wa 2020 naho abagera kuri 51 bahawe imbabazi ku gihano bari basigaje naho abahamwe n’ibyaha bemerewe ifugwa ry’agateganyo bakaba 3359.

Muri rusange umwanya wabonetse wo kugabanya ubucukike kubera uko gufungura imfungwa n’abagororwa wagabanyije ubucukike ku kigero cya 6.2%.

Mu bindi biri gutekerezwa bizafasha kugabanya ubucukike birimo politiki y’igihugu yo gukumira ibyaha, kubikurikirana no kubihana, gukurikirana ukekwaho icyaha hifashishijwe ikoranabuhanga no gutanga igihano cy’imirimo rusange, kumvikana kureba no kwemera icyaha, kwifashisha gahunda ya Ndi hafi kugera imuhira na gahunda yo gukumira ibyaha.
MUTUNGIREHE SAMUEL

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru