Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gicumbi: Barasaba ko ikimoteri kiri mu marembo y’isoko cyimurwa

Thursday 6 July 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi, by’umwihariko abakorera mu isoko ry’umugi baravuga ikimoteri kiri mu marembo y’isoko batinda kukividura kigateza umwanda ukabije bityo bakaba basaba ko bacyimurira ahandi.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi, aho ukinjira mu marembo ubona ikimoteri gishyirwamo imyanda nyamara ngo hari igihe batinda kuza kukividura kikanuka ndetse ngo usanga bihesha isura mbi iri soko.

Niragire Jean Pierre twahuriye muri iri soko yagize ati: "Ntabwo kubona ikimoteri hano mu muryango ari byiza rwose, bakijyanye ahandi hatari hano mu muryango w’isoko byaba ari byiza, ibi biragayitse cyane."

Undi muturage wanze ko dutangaza amazina ye mu nkuru ukorera muri iri soko yagize ati: "Iyo batinze kuza kuvidura iki kimoteri kiranuka cyane, ndetse kubona ikimoteri hano mu muryango birabangamye, dore ni hafi y’umuhanda abashyitsi badusura baje mu isoko ni benshi kubona imyanda hano rero si byiza, bazakijyane ahandi hihishe."

Perezida w’isoko rya kijyambere rya Gicumbi, Bwana Iradukunda Dieudonne yavuze bakividura byibuze gatatu mu cyucumweru ndetse ngo babyizeho kugira ngo bazashake ahandi hantu bagishyira bakivane mu muryango w’isoko.

Yagize ati: "Twaganiriye n’ubuyobozi barimo gushaka uburyo bakivana hariya bakacyimura, barimo gushakisha ahantu bagitereka hatari muryango, kubera ko cyegereye umuryango w’isoko, gusa kera nubwo cyanukaga ariko ubu basigaye bakividura gatatu mu cyumweru."

Ni ikimoteri gishyirwamo imyanda yose yakusanyijwe mu isoko iba ivanze yaba ibora n’itabora, aho usanga iri mu gikontineri cyateretswe hafi n’umuryango winjira mu isoko rya kijyambere rya Gicumbi, ndetse hari abakorera hafi yacyo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru