Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more

Gicumbi: Hari abana bagikoreshwa imirimo ivunanye mu gihe hari n’ababyeyi batunga agatoki bagenzi babo batita ku nshingano

Saturday 21 May 2022
    Yasomwe na

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bukomeje ubukangurambaga mu nzego zitandukanye hagamijwe gukumira ababuza abana amahirwe yo kwiga ndetse no guca burundu abana bagikoreshwa imirimo itandukanye ivunanye, hirya no hino mu byaro bamwe mu babyeyi nabo baratunga bagenzi babo agatoki bafashe inshingano zabo bakaziharira leta gusa.

Ubwo umunyamakuru wa mamaurwagasabo yageraga mu mirenge ya Byumba na Kageyo yasanze hari abana bagikoreshwa imirimo itandukanye muribo benshi baba barimo kwahirira amatungo abandi bari mu dusantere bakora imirimo itandukanye ijyanye no kuba abayede .

bamwe muri abo bana bemeye kuganira n’itangazamakuru bavuze ko babiterwa no kuba iwabo nta mirebereho baba bafite bakajya kwishakira amafaranga.

Muhire innocent twamusanze ku isantere yagize ati"Ubwo Covid-19 yari igeze mu Rwanda nibwo navuye mu ishuri , nza gukorera hano kugira ngo mbone amafaranga."

Uyu mwana uvuga ko afite imyaka 15 abajijwe Impamvu atasubiye Ku ishuri yagize ati" Reka reka waba wamaze gufatisha akazi akakavaho, ubu njya nikorera imbaho zo kubakisha bakanyishyura ."

Undi mwana twasanze mu mirimo ivunanye yagize ijyanye n’ikiyede yagize ati: ”Njye ubu ndi gushakisha amafaranga, Kandi urabizi ko akazi kabuze , ubu nzi no kubaka Ku munsi bampembaga 1500rwf, ubwo se ari wowe wareka akazi?. nzaba ndiga kera."

Ni iki ababyeyi bavuga kuri iki kibazo?

Niyonzima Frank yagize ati" ariko burya nubwo tuvuga ko leta ifite inshingano zo kureberera aba bana natwe kenshi tubigiramo uruhari , none urabyutse uragiye ntumenye niba umwana yagiye Ku ishuri ,muhuriye mu rugo n’imugoroba cyangwa se uragiye mu gasantere muhuriye mu kabari arimo kubaza icupa nawe ukabaza irindi mbese usa nkaho umushyigikiye ubwo se urumva natwe tudakwiye kwifata."

Undi mubyeyi yagize ati" uzasanga bamwe mu bana bajyana naba se mu mirimo , ubwo se urambwira ko leta yakora iki, Kandi burya ababyeyi dufatanyije n’ubuyobozi tukareka kwigira ba ntibindeba niba uhuye n’umwana ukamucyaha , ukamubaza impamvu aragiye Ku ishuri byagenda bicika buhoro buhoro, nubwo bamwe mu bana bagusuzugura bavuga ko utababyaue ariko twashyiraho urahari rwacu."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi NZABONIMPA Emmanuel ntiyagira icyo abivugaho kugeza ubwo twamwohereje ubutumwa bugufi atubwira ko agiye kutuvugisha kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Itegeko ry’umurimo mu Rwanda ryo muri 2018 mu ngingo yaryo ya 5 ivuga ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu 16.

Iri tegeko rikomeza risobanura ko Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu "13"na cumi n’itanu "15" yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.

Ni ibihe bihano bitegaganywa n’itegeko Ku uwari we wese wakoresheje umwana imirimo atarageza imyaka?

Ibiteganywa mu Itegeko no N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda, rivuga ko umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo arirwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi magana atanu 500,000Frw kugeza ku mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda 1,000,000 Frw.

Mu gihe kandi umukoresha mu bigo bitanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo hanze y’Umuryango azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi ijana 100,000Frw kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu 500,000 Frw.

Itegeko rikomeza rivuga ko umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa ibitanditse uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y iminsi irindwi "7"n’ukwezikumwe "1".

Dore ibihano Biteganyijwe ababyeyi bakoresha abana imirimo ivunanye.

Ababyeyi nabo barasabwa kwitondera aya mayegeko arengera uburengenzira bw’umwana Kuko umubyeyi wese uzakoresha umwana imirimo mibi cyangwa uzagaragaraho kutita ku nshingano ze bigatuma umwana we cyangwa uwo arera akoreshwa imirimo mibi azahanishwa kimwe mu bihano birimo Kwihanangirizwa mu ruhame mu nama y’umudugudu cyangwa ku muganda rusange.

Mu bindi bihano birimo gucibwa amande angana n’ibihumbi icumi 10,000 rwf ku mubyeyi wese utita ku Inshingano ze zo kwita ku burere bw’umwana we cyangwa uwo arera bikamuviramo kuba inzererezi no gukoreshwa imirimo mibi.

Kugeza ubu mu ntara y’amajyaruguru Hakomeje ubukangurambaga bwo kongera gusubiza abana mu ishuri bagiye gukoreshwa imirimo itandukanye aho ubuyobozi bw’iyi bukomeje gushishikariza ababyeyi gufatanya na Leta mu Rugamba rwo kugararura abo bana mu ishuri.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru