Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Gicumbi:Umugore yahisemo umwuga wo kogosha, abantu baramutangarira

Wednesday 15 August 2018
    Yasomwe na

Ikitegetse Marie Therese ni umubyeyi ufite abana batanu atuye mu murenge wa Nyankenke mu isantere ya Yaramba amaze imyaka 20 akora umwuga wo kogosha, ashishikariza abagore kwitabira uyu murimo kuko hari intambwe umugejejeho, nubwo hari benshi babibona nk’ibintu bidasanzwe.

Ikitegetse Marie Therese avuga ku mwuga we wo kogosha atari uw’abagabo gusaIkitegetse Marie Therese avuga ku mwuga we wo kogosha atari uw’abagabo gusa, Hari imirimo ibyara inyungu abagore batarinjiramo nka basaza babo cyangwa bakaba barayinjiyemo ariko bakiri bacye cyane, kogosha ni umwe muri yo, Ikitegetse yavanyeho iyo mipaka kuko uyu murimo awurambyemo.

Ku myaka 34 ubu, yatangiye kogosha afite imyaka 14 yogosha bagenzi be ku ishuri n’umukasi, nyuma yaje kugura imashini bitaga ‘Nyonganyonga’ nyuma amashanyarazi amaze kubageraho agura imashini igezweho.

Ikitegetse ati “N’ubu hari abatabyumva bagakora urugendo ngo baje kureba umugore wogosha, abagabo bo bambaza niba nzi kogosha ubwanwa nkababwira ko ari bwo mperaho. Uyu mwuga nawukunze kera kandi umugabo wanjye abimfashamo.”

Umugabo amaze kubona ko umugore we akunda uyu mwuga na we yaraje awumusangamo barakorana, ubu bafite ‘Salon de coiffure’ yabo hano Yaramba amafaranga bayivanamo niyo ababeshejeho n’abana babo.

Umugabo we Ntamwemezi Emmanuel bita Kazungu atubwira ko hano Yaramba abantu bose babagana kandi byabagiriye akamaro. Ati “tumaze kwiyubakira inzu ku muhanda, ntabwo dukodesha, ntidutuye mu cyaro, njye n’ umugore wanjye biradutunze.”

Ikitegetse akorana n’umugabo we Kazungu. Bombi bizigama mu bimina buri umwe agatanga umusanzu we bayafata bakayahuriza hamwe bakayakoresha icyateza imbere urugo.

Ikitegetse agira inama abagore n’abakobwa gutinyuka uyu mwuga bakareka kuwurekera basaza babo gusa kandi ari umurimo ubyara inyungu.

Ikitegetse avuga ko hari benshi babanje kumuca intege ko uyu atari umwuga w’abagore. Ati “Nabimye amatwi kuko iyi ari impano yanjye, kandi ntibimbuza gukora n’indi mirimo yo guhingisha abakozi ngasarura.”

Uyu mugore avuga ko uyu mwuga atari uw’abagabo gusa agashishikariza abakobwa n’abagore kuwinjiramo ukabaha imibereho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru