Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gisagara: Abaturage barinubira kugira amavomero ya Baringa

Tuesday 19 August 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora, bavuga ko bafite amavomero ya baringa kuko n’ubundi kugeza ubu bayarebesha amaso gusa kuko amazi yayo aza iminota mike indi akaba yagiye ibintu bavuga ko bibangamiye.

Umukecuru twasanze mu murenge wa Ndora mu kagari ka Dahwe.

Yagize ati”amazi yarakamye ni imbonekarimwe ntakunda kuza, aza rimwe na rimwe nyine tuvoma hasi iyo duterera uyu musozi tukawuminuka inyuma, kandi ayo mazi yo mukabande ni mabi”.

Undi nawe yagize ati”Baduhaye amazi hano none amazi ntabwo turimo kuyabona n’ubundi turacyavoma mu kabande aho twavomaga ugasanga harimo urugendo rurerure kugirango tujye kuyavoma".

Aba baturage bavuga ko bituma bajya kuvoma mu kabande , ku buryo abadafite imbaraga nk’abakecuru b’intege nke n’abandi, bagorwa no kuhagera bagasaba ko bafashwa bakabona amazi ahoraho.

Uyu muturage yagize ati “sha guterera agasozi karaha kugerayo ni nk’iminota mirongo ine irenga. Ubu ijerekani kuyikurayo ni 100frw cyangwa 150frw, Turifuza nyine ko twabona amazi tukavoma nkaba mfite intege nkeya ntituyabona pe.

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe isuku n’isukura(WASAC) Ishami rya Gisagara, Mugabire Theogene avuga ko iki kibazo gikunda kugaragara cyane mu gihe cy’impeshyi barigusaranganya amazi ariko ko mu gihe cy’itumba baba bavoma neza.
Uyu muyobozi anavuga ko hari uruganda rugiye kubakwa mu karere Nyaruguru ruzakemura iki kibazo mu buryo burambye.

Yagize ati”umurongo natanga nuko umuyoboro utanga amazi hariya mu isaranganya, iyo ari mu bihe by’imvura baba bayafite, ariko mu gihe cy’izuba nta yandi mahitamo baba bafite kuko ryasaranganya ntirikorwa. Mu buryo burambye ku ikibazo cy’amazi buzakemuka hari project izakwiragiza amazi mu mirenge uko ari cumi n’itatu y’akarere ka Gisagara”.

Kuri ubu akarere ka Gisagara abagerwaho na mazi meza bari kukigero cya 78%, muri akarere ka Gisagara uyu mwaka hakazatangira indi mishanga y’amazi 10 izageza amazi ahandi hantu hose hasigaye mu mirenge itandukanye , ikazatanga amazi ku baturage basaga 164.000.

MUNYANEZA Moise

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru