Tuesday . 21 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Gisagara: Abiga ‘Science’ berekanye ibyo bamaze kumenya ngo bizabarinda gutega amaboko

Monday 14 October 2019
    Yasomwe na

Abana b’abakobwa biga Ubumenyi (Science) mu karere ka Gisagara bavuga ko ubumenyi bari kurahura mu ishuri buzabafasha kwihangira imirimo igihe bazaba barangije ku buryo bizeye ko ntawe bazategera amaboko cyangwa ngo birirwe bajya gusaba akazi.

Aba banyehsuri biga mu Ishuri St Bernard Kansi biganjemo abiga imibare, ubutabire, ubugenge no guhanga imirimo bavuga ko gahunda yo gushyira mu ngiro ibyo biga bakiri ku ishuri bibafasha kubimenya neza ku buryo bazarangiza bagira icyo bikorera.

Bamwe muri bo bagaragarije ababyeyi babo ibyo bamenye gukora birimo amasabune, umuti uhanagura inkweto n’amavuto yo guteka.

Aba banyeshuri banize guhanga imirimo (Entrepreneurship) bakoze amaherena, uduseke, amavase, na Gateau bavuga ko ibi bamaze kumenya bizabacira inzira yo kwibeshaho igihe bazaba barangije kwiga.

Yubahwe Ntigura Mireille wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubugenge, ubutabire, n’imibare (PCM) ati “ibi nkora nimbikomeza bizandinda kwirirwa ntegeye amaboko ababyeyi n’abandi bantu…”

Akomeza agira ati “Ahubwo ningera hanze nakora umushinga wo gukora ibi ngibi byazatuma ntanga akazi ku bandi bikanyinjiriza amafaranga ndetse nkaba nafasha umuryango wange.”

Umuyobozi wiri shuri, Soeur Immaculee Uwamaliya avuga ubumenyi bigisha abanyeshuri babo butaba ubwo kwandika mu makayi gusa ahubwo ko banabereka uko bashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe mu magambo.

Ati “Kuko twifuza ko ibyo biga byazabafasha mu buzima bwabo nyuma yo kurangiza amashuri, bityo bikabafasha kwiteza imbere no kwihangira imirimo.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Gasengayire Clemance avuga ko ibindi bigo by’amashuri bitarayoboka iyi nzira yo kwigisha abanyeshuri uburyo bashyira mu bikorwa ibyo bize bakwiye kubikora.

Inkuru dukesha umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru