Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gisagara: Imvura yasenye amazu abandi ibangiriza imyaka.

Friday 6 February 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara batabaza ubuyobozi ni nyuma yaho muri aka karere hamaze iminsi hagwa Imvura y’amahindu irimo n’urubura ikaba yangirije imyaka y’abaturage abandi isiga basembera kuko amazu yabo ibisenge byatwawe n’umuyaga.


Igisenge cyaragurutse kigwa muri metero nka 500.

Ni abaturage bo mu karere ka Gisagara batabaza ubuyobozi ni nyuma yahoo muri aka karere hamaze iminsi hagwa Imvura y’amahindu irimo n’urubura ikaba yangirije imyaka y’abaturage abandi isiga basembera kuko amazu yabo ibisenge byatwawe n’umuyaga aba nibamwe mu bagizweho ingaruka.
Umwe mubanyirijwe imyaka yagize ati “Hano mu kabande ibigori byange byaragiye ahubwo inzara ntituzayikira kuko nubundi dore no kubona imbuto byari byagoranye”.

Annie Marie Mukantagwera wo mu kagari ka Cyamukuzi umwe mubasenyewe n’imvura yagize ati”Umuyaga waraje ndi munzu imvura iri kugwa uba uteruye igisenge urakijyana ujugunya iriya, ubundi ndigusembera mu baturanyi”
Emmanuel Singirankabo wo mu kagari ka Gisagara yavuze we igisenge cye cyavuyeho cyikagwa nko muri metero magana tanu ati” Ngewe narindi kumwe n’abana munzu ngiye kubona igisenge kiragurutse ubu turikuba mu baturanyi nge n’abana n’umugore kandi ntabwo tworohewe”.


Annie Marie Mukantagwera wo mu kagari ka Cyamukuzi umudugudu wa Nyarubari inzu ye igisenge cyavuyeho.

Bamwe muri aba baturage twaganiriye ni abo mu murenge wa Ndora mu tugari twa Gisagara na Cyamukuza bagaraza ko imyaka yabo ku misozi no mu bishanga yangiritse ndetse abandi amazu yabo ibisenge bikaguruka bose bagaruhuza ku cyifuzo cyuko leta yabagoboka kuko abo ibisenge byagurutse ubu barigusembera n’imiryango yabo mu baturanyi.

Yagize ati”Badufashe gusana izi nzu zacu rwose dore mu bushobozi bwacu buke twari twagerageje gukora ibyo dushoboye mu buryo butoroshye ariko imvura ntiyatubaniye. Ubu ntabwo twabona ubushobozi bwo kuzisana byasaba igihe kinini ubwose twaba tuba hehe”.

Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Manirora Eugene asobanura byinshi kuri iki kibazo.
Yavuze ko bamaze kugutanga raporo ku bo bireba
Ati” Haguye imvura nyinshi ivanzemo urubura n’umuyaga yangiriza ibihingwa ndetse n’amazu y’abaturage.
Twamaze kuvugana na MENEMA hamwe na Redcross kugira ngo badufashe aba baturage bongere kubona aho baba ariko kandi twaranabasuye ngo turebe uko babayeho”.



Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara bunze murya Ministeri y’ubutabazi(Minema) aho ikunze kugira inama abuturage kuzirika ibisenge kugira ngo hirindwe ko bagirwaho ingaruka nk’izi n’imvura izanye ubukana bwinshi buherekejwe n’umuyaga.

Ibyangiritse ni Imyumbati hegitari isaga 10, Ibigori ni hegitari zisaga 40,Inzu zangiritse ni 10 ariko atandatu muriyo niyo yangiritse cyane harimo ayari yubakishije amategura naho ayari asakaje amabati ibisenge byaragurutse amabati arangirika cyane kuburyo atasubizwaho.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru