Mu Karere ka Gisagara umurenge wa Ndora akagari ka Cyamukuza umudugudu wa Nyarubari Igiraneza Adeline w’imyaka 17 aravuga ko amaze imyaka 2 asiragizwa ku murenge ashaka gukosoza amakuru ye mu irangamirere.
Igiraneza Adeline w’imyaka 17 wo mu Karere ka Gisagara umurenge wa Ndora akagari ka Cyamukuza umudugudu wa Nyarubari aravuga ko amaze imyaka 2 asiragizwa ku murenge ashaka gukosoza amakuru ye mu irangamirere ariko byaranze.
Igiraneza avuga ko yongerewe imyaka muri sisiteme aho kugira ngo hashyirweho 2008 kuko ari bwo yavutse bashyiraho 1985 nkuko abivuga.
Yagize ati "Ikibazo mfite navutse 2008 noneho nagiye kureba nyine ngo nifotoze mu irangamimerere nsanga ngo navutse 1985 noneho ushinzwe irangamimerere arangije arambwira ngo azabikemura antuma n’igipande ngo bapimishirizagaho ngo ninkibura ngo nzagende kwa Padiri ngo nzane ifishe y’abatisimu, igipande cyo narakibonye cyari gihari noneho ndangije ndabimushyira ubu umwaka ugiye kuba uwa kabiri mbyirukaho narahembwe nyine".
Igiraneza avuga ko abangamiwe no kutagira irangamuntu kuko afite umwana ukiri muto ibintu avuga bimutera guhorana impungenge kuko hari serivise adahabwa agasaba ko ubuyobozi bubishinzwe bwamufasha kuko igihe yarwara cyangwa umwana we akarwara atabona uko amuvuza.
Ati "Yarambwiye ngo azajya kubinkosoreza muri NIDA narategereje narahebye niyo ngiyeyo arambwira ngo dore ngo ntibirakunda kandi nubwo narwara sinajya no kwa muganga n’uyu mwana sinajya no kumuvuza nyine ndifuza ko ibyo ngibyo by’irangamimerere byakosoka nyine nanjye nkabona indangamuntu".
NYIRIMANA Eduard ni Umubyeyi wa Igiraneza nawe atubwira ko babangamiwe n’iki kibazo kuko iyo arwaye bibasaba kujya kugura imiti muri Furumasi kandi nta bushobozi bafite.
Turabangamiwe cyane icya mbere nkiyo arwaye ntabwo ashobora kujya kwivuza kwa muganga ngo bikunde kubera ko iyo ufite indangamuntu uyitanga, we rero nta ndangamuntu afite kandi afite n’umwana njyewe nifuzaga ko bamukosorera akabona byibuze indangamuntu hari amaserivisi menshi ubu ngubu atagira icyamumarira".
Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Manirarora Eugene yabwiye Mamaurwagasabo TV ko agiye gukorana n’ushinzwe irangamirere kugira ngo iki kibazo iki kibazo gishakirwe umuti.
Ati “Ndareba Etat-Civil mubaze uko bimeze ubwo yaje kenshi baranamuzi, turamufasha ntakibazo”.
Mu Rwanda hakunze kugaragara ikibazo mu irangamirere aho usanga hari umubare munini wabahawe ko bavutse ku itariki ya 1/01 nyamara atariko bimeze gusa ibyo abanyarwanda barabyakiriye ariko ikijyanye no kwibeshya ku imyaka umwana ari muto cyo usanga ataricyo kwihanganirwa kuko ahanini usanga iyo umwana agejeje igihe cyo gufata indangamuntu adashobora kuyibona.
























