Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Colonel muri FARDC yishwe n’abarwanyi ba ADF

Thursday 15 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt Col hamwe n’abarwanyi ba ADF 4 baguye mu gico umutwe wa ADF wateze imodoka y’igisirikare cya Congo(FARDC) mu gace ka Mbau-Kamango mu mujyi wa Beni.

Iki gico cyagabwe kuwa 14 Nzeri 2022. Umuvugizi wa Operasiyo Socola 1, Cpt Anthony Mwalushayi yemeje ko mu baguye muri iki gico harimo n’uwo musirikare.

Cpt Mwalushayi yavuze ko Umusirikare uwishwe ari Lieutenant-colonel, Mbonza Lucien.

Lt Col Mbonza yari ashinzwe Ibikoresho bya gisirikare muri Rejima ya 3402 ikorera i Beni.

Yagize ati: “ Abarwanyi ba ADF bateze igico abasirikare ba FARDC. Nyuma yo kurasana bagati y’ingabo za Leta n’aba barwanyi, iyi mirwano yaguyemo Lt Col Mbonza Lucien wa FARDC, mu gihe ku ruhande rw’ibyihebe hapfuye bane.”

Cpt Mwalushayi yakomeje avuga ko abarinzi ba Lt Col Mbonza bakomeje kurasa ibi byihe kugeza babigejeje aho byari biturutse mu ishyamba rya Virunga.

Iki gico umutwe wa ADF wagabye ku modoka ya FARDC, kije gikurikira igitero baherukaga kugaba mu baturage kuwa 13 Nzeri 2022 cyaguyemo abasivili 2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru