Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Gisagara umuturage yakubiswe na Mutwarasibo abura kirengera.

Tuesday 9 September 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Gisagara hari umuturage witwa UWIMNA Jeanne utuye mu mudugudu wa Nyarubari akagari Cyamukuza umurenge wa Ndora usaba kurenganurwa nyuma yo gukubitwa na mutwarasibo akabura ubutabera.

Uwimana Jeanne ni umuturage twasanze mu mudugudu wa Nyarubari akagari ka Cyamukuza mu murenge wa Ndora w’akarere ka Gisagara, uyu mubyeyi avuga ko yakubitswe na mutwarasibo nyuma ajyana ikirego cye kwa mudugudu ntiyacyakira nyuma atungurwa nuko mutwarasibo wamukubise yihutiye kwa mudugudu agaragaza ko ari we wakubiswe maze mudugudu akamwakirana yombi.

Yagize ati"Ikibazo nahuye nacyo mutwarasibo yarankubise ariwe witwa Mutwewingabo naramanutse njya kuvomerera imbuto zanjye mu kabande n’isenda saa kumi n’imwe noneho ndangije ngiye kuvomerera ambonye azamuka aho narindi azamuka yihuta iyo nza kumenya ko aje kunkubita mba narahise nsubira inyuma, kuko ni hepfo gato.
Ubwo yaraje arasingira ashyingira gutya umupira nari nambaye uracika, noneho njye ndwana nsubira inyuma aba ankubise inshyi arakomeza arankurikira antera ibinonko ndakomereka ku maboko no kumavi n’umusaya umwe simumvaga kubera inshyi yakubitaguye".

Uyu mubyeyi avuga ko yabuze ubutabera bitewe nuko uwo arega ariwe aregera bigatuma ikibazo cye kidakemurwanwa ubushishozi bityo akaba asaba ubuyobozi ko bwamurenganura.

Ati “Ndasaba ko narenganurwa na leta y’ubumwe kuko buri muturage wese afite uburenganzira mu gihugu”.

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yagiye kwa mudugudu ngo amukorere inyandiko naho mudugudu arabyanga ahubwo nyuma Mutwarasibo aje aramwandikira ajya kumurega, none arasaba ubutabera kuko yabuze aho anyura ajya gutanga ikirego kuko aho yagahereye ikirego cye batamwumva.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bavuga ko ubuyobozi bw’umudugudu bwabajujubije bityo bikaba bituma ibibazo byabo bipfukiranwa.

Ati “Ikibazo cy’uyu mudamu turakizi yarakubiswe kandi akubitwa na mutwarasibo kugeza ubu yabuze ubutabera turifuza ko urubanza rwe twagarurwa hasi nawe akagira ijambo”.

Naho ku ruhande rwa mutwarasibo uvugwaho ko yakubise uyu mubyeyi, twagerageje kumuhamagara kuri telephone ngo tumubaze kuri iki kibazo ariko ntibyadushobokeye ko tumubona.

Umuyobozi w’umurenge wa Ndora Manirarora Eugene yabwiye Mamaurwagasabo TV, ko uyu mubyeyi niba yararenganyijwe akaba afite ibimenyetso bimushinjura ko yabagana bakamufasha gukurikirana ikibazo cye.

Ati “Niba abona yarenganyijwe kandi afite ibimenyetso bimushinjura yatugana tukamufasha kuko hari ubwo abatangabuhamya nabo banga kuvuga ukuri bitewe n’inyuma bashaka”.

Moise Munyaneza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru