Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Gukoresha ibiyobya bwenge mu buvuzi, byagira ingaruka kurusha icyo byakemura-MINISANTE

Monday 11 June 2018
    Yasomwe na

Mu gihe usanga hari ibihugu bigenda bifungurira amarembo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku bantu barwaye indwara zikomeye kandi zibabaza cyane, Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yo yagaragaje ko inyungu irimo ari nke ugereranyije n’ingaruka byagira ku mibereho myiza n’iterambere u Rwanda rushyize imbere.

Mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, , usanga urumogi rufatwa nk’umuti wakwifashishwa mu kugabanya ububabare, kunanirwa kurya, ihungabana (post-traumatic stress disorder), igicuri, indwara ya Parkinson n’izindi.

Mu kiganiro cyagarukaga ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyanyuze kuri Radio Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisante, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko buri gihugu gihitamo inzira gishaka n’iterambere cyifuza.

Ati “ Igihugu cyacu rero cyahisemo ko icyo dushaka ari ubuzima bwiza bw’abaturage bacu n’iterambere. Iyo ubishyize ku munzani ukareba icyo ibyo byazana n’ibyo byo gufungura, usanga nta mahuriro. Ibyo kuvura ububabare dufite ubundi buryo tubikora, aho tubikorera, dufite n’abaganga babizobereyemo.”

Dr Ndimubanzi yakomeje asobanura ko nko ku bantu barwaye indwara zidakira, Minisante yagiye ishyiraho urubyiruko mu tugari rubaherekeza, rukabasura ndetse rukabashyira imiti.

Ati “Iyo nzira niyo twe twahisemo aho kureka ngo ibyo bintu bishobora kwangiza urubyiruko, bishobora no kwangiza igihugu cyacu bigende bikwirakwira hose.”

Kuri we, Dr Ndimubanzi asanga akenshi abantu bafata ibiyobyabwenge baba bafite ikibazo bashaka gutwikira, hakaba hari n’ababifata babeshywa ko babikuramo ibyishimo, imbaraga ndetse no kwitinyuka.

Musenyeri Birindabagabo Alexis uyobora Diyoseze ya Gahini mu itorero ry’Abangilikani, yavuze ko kuba hari ibihugu byemeye ikoreshwa ry’ibiyobyabwe ari uko byananiwe naho u Rwanda siko bimeze, rwanashoboye ibirenze ibyo.

Ati “ Icyo rero u Rwanda rwahisemo ni ukurimbura ibiyobyabwenge kandi si nabyo byonyine. Hamwe no kongera gukora iki ngiki cyananiye abandi bose, imbere hari n’ibindi byinshi tuzakora. Ntabwo kubera ko igihugu iki n’iki cyananiwe natwe tugomba kunanirwa. Twe twahisemo gushobora, ni byiza ko Abanyarwanda, urubyiruko rwacu, banezezwa no kuba Abanyarwanda kandi bakanezezwa no gutura mu gihugu kizira ibiyobyabwenge.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, mu kurwanya ibiyobyabwenge hagenderwa ku rutonde rukorwa na Minisiteri y’ubuzima ariko ko nta no kurebera mu gihe hari ibigaragara ko
byakwica abantu.

Imibare iherutse gutangazwa na Minisiteri y’Urubyiruko yagaragaje mu Rwanda urubyiruko rusaga ibihumbi 16 rukoresha ibiyobyabwenge, abakuze bakaba basaga 5000.

Mu 2017Ibirego byakiriwe na Polisi, 18 % muri byo bingana na 3941 byari byerekeranye n’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru