none tariki ya 19 Gicurasi2025, mu irimbi rya komine Bagira muri Bukavu. Ni umuhango witabiriwe n’umuhuzabikorwa wungirije wa AFC/M23 Berterand Bisimwa.
Sitio Ndoli umunyamakuru wacu yavuganye na Shyaka burugumestre wungirije wa komine Bagira maze avuga ko hari icyo bazibukira kuri Guverineri wungirije ushinzwe finance w’ Intara ya Kivu y’amajyepfo
Tariki ya 12 Gicurasi nibwo guverineri wungirije ushinzwe imari muri Kivu y’amajyepfo Gashinge Gashingira Juvenal yitabye Imana nkuko itangazo rya AFC M23 ryabivuze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 nibwo Umuhango wo kumushyingura mu cyubahiro wabaye.
Muhoza Jean Marie Shyaka umuyobozi wungirije wa komine Bagira yavuze ko mbere yo gushyingura babanje mu kiliziya kumusabira ku Mana.
Ati " Ni umuhango watangiye ejo ni mugoroba tuvana umurambo mu buruhukiro. Mu gitondo twagiye kumusabira muri cathedral, mu muco w’idini wayoboye na Eveque Gapanga Jerome, ubu turi ku irimbi rya Bagira ariyo komine tuyobora."
Yakomeje avuga ko agiye kare ariko ibikorwa yasize atangiye gukora bazabikomerezaho ndetse ko batazamwibagirwa kubera imibanire ye.
Ati " Agiye vuba cyane atangiye ibikorwa byiza, by’umwihariko njyewe yagiye ku wa mbere twavuganye ku cyumweru arimo anyibutsa ibikorwa yatubwiye byo gufungura konte za komine n’izacu kugirango umujyi wacu utere imbere. Hari n’ibindi byinshi kandi yari ari gutegura bifite intego, yari incuti y ’abakuru n’abato kandi yicishaga bugufi."
Umuyobozi w’umujyi wa Bukavu yafashe mu mugongo umuryango we ndetse n’abatuye umujyi wa Bukavu maze abizeza umutekano usesuye.
"Ubutumwa natanga ni ubwa amahoro, kwihangana ni ubutumwa kandi bwo kwibuka ibyo adusigiye. Yari umuntu mwiza, umunyamahoro witanga kandi ufite ibisubizo ku bibazo byose, yari umuntu udasanzwe."
Uyu muhango witabiriwe na perezida wa AFC M23 Berterand Bisimwa, abakuriye ingabo za M23, ba guverineri b’intara za Kivu zombi.
Uretse abo mu nzego z’ubutegetsi za M23, umuhango wo kumushyingura witabiriwe na bamwe mu bagize umuryango we, incuti ze zitandukanye zaturutse hirya no hino muri America, Uburayi, Africa yo mu burengerazuba, mu Rwanda no mu Burundi.
Gishinge Gasinzira Juvenal yavutse mu mwaka 1955, yize muri kaminuza ya Kinshasa aho yize ibijyanye n’ubukungu yakoze mu nzego zitandukanye zirimo no muri Blarirwa.























