Nyuma y’igihe badahurira ku meza y’ibiganiro ku bibazo igihugu byabo bifitanye, Perezida Paul KAGAME na mugenzi we wa DRCongo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo bagiye guhurira mu nama y’Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC n’uwa SADC.
Ni inama yasabwe cyane n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC, ubwo baheruka mu nama ya 24 idasanzwe yabaye mu cyumweru gishize, banzura ko bagomba gusaba Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo SADC kuzahura bakaganira ku muti w’ikibazo kiri hagati mu karere by’umwihariko hagati y’u Rwanda na DRCongo.
Hari igihe kimwe perezida wa DRCongo yigeze kuvuga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru, ako batazongera guhura.
Indi nshuro aba bakuru b’ibihugu byari byemejwe ko bagiye guhura ni ubwo bari gusinyana amasezerano hagati y’ibihugu byombi arangiza amakimbirane bafitanye ashingiye ku ntambara DRCongo irimo kurwanamo na M23, umutwe Congo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda, rwo rukabihakana. iyio nama ntiyabaye kuko umukuru w’u rwanda atitabiriye ku mpamvu nawe ubwe yasobanuye.
Mu kiganiro kigufi yashyize ku rukuta rwe rwa X, Perezida Williams Ruto wa Kenya yanditse ko abo bakuru b’ibihugu bazahurira muri iyo nama, izaba ihuje Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC, n’uw’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC, baganira ku kibazo cy’umutekano muke muri Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Ruto yanditse ko amahoro n’umutekano ari ubutunzi bwo ku rwego rwo hejuru mu Karere, kandi ko bukwiye gushirwamo imbaraga zose zishoboka kugira ngo buri Gihugu kibeho gitekanye.
Agira ati, "Ndanezerewe kubera ubuyobozi bwa SADC na EAC, ku bwo kwemeranya guhurira mu biganiro bigamije kurebera hamwe uko ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC cyakemuka. Ntagushidikanya ko twese dushyize hamwe, umutekano wasagamba ku mugabane wacu wa Afurika.
Mu baperezida bemeye ubutumire muri iyo nama harimo
Perezida Suluhu Samia wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa (DRC), Paul Kagame w’ u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan SMohamud wa Somalia.
Iyi nama idasanzwe ikaba izabera mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi nama igiye kuba kandi ni umwe mu myanzuro uherutse gufatirwa mu nama idasanzwe yabereye muri Zimbabwe, ihuje abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa SADC, aho byanzuye ko hakwiye inama ihuriweho na EAC na SADC, kugira ngo hasuzumwe ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC.
Mbere yuko abakuru b’ibihubu bigize iyo miryango ibiri bahura bagaterana, hazabanza hahure ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bategure uko bashebuja bazahura n’ibyo bazaganiraho.
Iyi nama idasanzwe iramutse igenze uko yateganyijwe igatanga umusaruro kuri iki kigazo hagati y’u rwanda na DRCongo yaba ikimenyetso cyiza cyuko Afurika nayo ishobora kwikemurira ibibazo iramutse ishyize hamwe ubwayo, hadategerejwe buri gihe andi mahanga akenshi yahoze ayikoroniza ngo abafashe gukemura ibibazo byabo.



















