Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Gisagara: Abaturage bahohoterwa n’abacukura amabuye y’agaciro.

Thursday 28 August 2025
    Yasomwe na

Mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora mu kagari k’Agasharu, hari abaturage bahangayikishijwe n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko babangiriza imyaka ndetse bakanaragwa n’ibikorwa by’urugomo.



Ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, bikorerwa mu gishanga gihuza akagari ka Ruturo kari mu murenge wa Kibirizi n’akagari ka Gasharu ko mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, abaturage twaganiye bavuga ko babangamiwe n’ababyishoramo, kuko babangiriza imyaka ndetse bakaragwa n’ibikorwa by’urugomo.

Umwe ati"Igihe cy’ibigori bajyamo bakarimbagura byaba byeze bagasarura, ukaba utababuza ngo bakwemerere".

Undi nawe ati "Dore ngahariye uko bahagize baragenda bagaca hariya ku mpande bagatibura imigende igatibuka uko itibuka rero abahahinga babona bononerwa".

Undi nawe yongeyeho ati "Amafaranga bakorera hariya niyo atuma bagira urugomo iyo bagiye gukora ntibayabone baraza barenganya abaturage, wajya nka hariya hakurya ugahuriramo nabo bakakwambura ibyo ufite. Ntakintu baba badafite intwaro zose za gakondo baba bazifite ntabwo wahura nabo ufite ikintu ngo ubacike".

Ibi birombe byagiye bigwamo abantu bagiye batandukanye inzego z’ubuyobozi zikabuza abaturage gukomeza kubyishoramo batabifitiye uburenganzira ariko bikaba iby’ubusa, imwe mu mpamvu ituma basaba ko hagira igikorwa ibi birombe bikabyazwa umusaruro ndetse n’abo n’abaturage bikabagirira umumaro aho gukomeza kuba indiri y’amabandi.

Umwe yagize ati "Ugasanga ibikorwa by’abaturage biri gupfa ubusa kandi biba byakagombye kugira abaturage akamaro, keretse nka Leta izanye umuntu akabikora byemewe n’amategeko natwe nk’abaturage tukahabona akazi abaturage bakabona amafaranga bakabaha ingurane natwe tukabonayo akazi bikatugirira akamaro, none ibintu abantu bakora baza kutwambura n’ibyo twari dufite ibyo urumva ntakamaro byatugirira".

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingonga Jerome, avuga ko ikirombe cyafunzwe ngo ndetse bakomeje kurinda no kurwanya abo babaca murihumye bakayiba.

Ati "Ikirombe cyari gihari cyarahagaritswe dutegereje ko hazaboneka undi ugicunga hari igihe banyuramo bakayiba tukabarwanya, byumvikana nyine ninko gusiga ibintu abantu bakeneye hafi aho ariko twumvikanye n’ubuyobozi ko tugomba kurinda icyo kirombe kugirango abantu badakomeza kuyiba ayo mabuye".

Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara imibare y’abahitanwe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko Polisi y’URwanda ifatanije n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) bakunze kugira inama abaturage bababwira ko umuntu wese ukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya abifitiye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko bakabashishikariza kubivamo kuko bishyira ubuzima bwabo mu Kaga.

Moise Munyaneza

Andi mafoto agaragaza uburyo aba baturage bangirizwa







feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru