Friday . 19 September 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 19 September » Gatsibo: Barataka gukoresha amazi y’ibiziba – read more
  • 19 September » Rubavu: Umuco wo gutabarana wagiye nka Nyomberi – read more
  • 19 September » RDB: Amabwiriza y’ubucuruzi mu gihe cy’irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku Isi – read more
  • 19 September » Ba Ofisiye 17 baturuka mu bihugu bitandatu bongerewe ubumenyi mu gutabara aho rukomeye – read more
  • 17 September » Nyagatare: Batunganyije umuhanda ugiye koroshya ubuhahirane hagati ya Nyendo na Gasinga – read more

Habonetse umufatanyabikorwa uzakemura ikibazo cy’abakeneye amagare y’abafite ubumuga

Saturday 22 October 2022
    Yasomwe na

Yamditswe na Mutungirehe Samuel

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel yatangaje ko bamaze kubona umuterankunga ugiye kubafasha gukemura ikibazo cy’abakenera amagare ariko bikajyana no kuriha urikeneye atari iryo kumwongerera ubumuga.

Yabitangaje ubwo i Kigali hasozwaga amahugurwa y’abakozi bo kwa muganga mu bitaro bita ku bafite ibibazo by’ingingo (Phisiotherapy), bamaze guhugurwa uko batanga insimburangingo n’inyunganirangingo ku mugenerwabikorwa uyikeneye hirindwa ko yayihabwa ikazamwongerera ubumuga cyangwa izindi mbogamizi.

Ni amahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC ku bufatanye n’Itorero rya Yesu Kirisito ry’Abera mu minsi ya nyuma (The Church of Jesus Christ of Latter day-Saints) n’Inama y’igihugu y’Abafite ubumuga, NCPD.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga, NCPD, Ndayisaba Emmanuel, yavuze ko iryo torero ryabijeje ko ikibazo cy’amagare cyo bagifiteye igisubizo uko cyaba kingana kose.

Yagize ati: "Abangaba aho baziye, ni ukuvuga ngo urutonde twabaha rwose batwemereye ko amagare bayatubonera.

Kuko bo icyiza bakoze ni uko nk’itorero ubona ko rishaka gufasha abantu bafite ibibazo binyuranye, ni uko bageze naho bishingira uruganda rukora amagare."

Abajijwe igituma bataratabga urutonde ngo abafite icyo kibazo kirare gikemutse, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko bitakunda ko gikemukira umunsi umwe.

Yagize ati: "Uko aza cyangwa uko bayashyira mu bwato akaza ntabwo yose yazira rimwe, kandi ikindi ni uko hataza kuzamo ikibazo cya COVID-19 abantu bayakeneye bagombye kuba baramaze kuyabona bose."

Uyu muyobozi yavuze ko ubwo hamaze guhugurwa abashinzwe kugorora no kuvura abafite ibibazo by’ingingo mu biraro (Phisiotherpy) hagiye kujya hatangwa igare ku muntu urikeneye bikemure n’imbogamizi yari afite.

Yagize ati: "Kuko mbere hari ikibazo cy’uko abantu bazanaga amagare ugasanga bahaye umuntu igare atarikeneye, ahubwo rikamumugaza. Ahubwo ugasanga akeneye imbago kugira ngo akomeze akoreshe amaguru ye, yabona igare bagahita barimushyiramo, agahita yituna akamugara kurushaho."

Umuyobozi w’iri torere ku Isi, rifite ikicaro muri Leta ya Uttah muri Amerika, Elder Steven Hunter yavuze ko batanze ibikoresho byinshi ku bafite ubumuga.

Yagize ati: "Tumaze imyaka 10 dutanga amagare y’abafite ubumuga mu Rwanda kandi intego yacu ni umukorana n’Ikigo cy’Ubuzima RBC, n’inama y’Abafite ubumuga NCPD mu gutanga amagare ku batayafite. Twahuguye abatekenisite bo mu bitaro kugira ngo ayo magare ajyane n’abayakeneye bitewe n’ubumuga bafite."

Yavuze ko batanga amagare yo mu buryo butatu, agendanye n’icyo buri mugenerwabikorwa akeneye kumufashamo.

Bamwe mu bahawe aya magare bavuze ko bishimiye ko uzajya ahabwa igare azaba yasuzumwe ikibazo afite n’ubukana gifite ku buryo ntawe uzaterwa ubundi bumuga n’igare ahawe.

Hatanzwe kandi n’izindi nyunganirangingo zirimo inkoni year y’abatabona, imbago n’ibindi bikoresho.

Imibare y’ibarura riheruka yo mu 2015 yagaragaje ko bashyize mu byiciro abantu bageze ku bihumbi 154, muri bo ibihumbi 17 bari abakeneye amagare y’abafite ubumuga mu gihe abari bakeneye imbago bari ibihumbi 42, ari nabo benshi mu bandi.

Akami William wungirije Umuyobozi Mukuru w’Itorero rya Yesu Kirisito ry’Abera mu minsi ya nyuma, mu Rwanda.

Umukozi wa RBC yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe gitanzwe n’itorero rya Yesu Kirisito ry’Abera mu minsi ya nyuma

Hatanzwe impamyabushobozi ku bakozi bo mu bitaro bari basigaye batarahugurwa

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru