Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Hafi y’u Rwanda Wazalendo yishe umuturage wa Rubavu

Monday 27 May 2024
    Yasomwe na

Inyeshyamba ya Wazalendo zirashinjwa kwica umuturage wo mu Rwanda ndetse zikanatwara ihene 25 yari aragiye.

Ubu bwicanyi bwabaye ku munsi wejo hashize, ku itariki 26 Gicurasi 2024 ku mbibi z’ubutaka bwa Congo n’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo uyu muturage witwaga Samvura Joseph, yari aragiye ihene ze.

Abagizi ba nabi, bivugwa ko ari abazwi nka Wazalendo baje bakamwica ndetse banamutwarira ihene 25 yari aragiye.

Umwe mu baturage twaganiriye utuye mu murenge wa Busasama yatubwiye ko uriya muturage yishwe atewe singer (icyuma cyo kumbunda) enye.

Ati: "Ni Abazalendo, bamuteye singe enye, ejo yapfuye turi mu nama ku murenge. Ubundi inaha dusanzwe turagira mu kibaya cya Congo, we rero yari aragiye, bagiye (Abazalendo) gufata ihene, iyo bagusabye amafaranga ukayabura bashorera ihene, rero bazishoreye nawe arazikumakuma, babonye ari kubarwanya ari gutabaza, bamuteragura singe".

Umuyobozi wa karere ka Rubavu Mulindwa Prosper yatwemera ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye, gusa yirinda kwemeza ko uyu yishwe na Wazalendo nkuko byavugwaga.

Yagize ati: "Ni ejo niko byagenze, umuturage yagiye kuragira ihene 25, hanyuma arenga umupaka, ajya muri icyo cyibaya u Rwanda rugabaniramo na Congo, abantu rero tutamenye bavuye ku gice cya Congo, baje kumwambura za hene, baranamukubita, bamutera n’ibyuma".

Yakomeje agira ati: "Abanyarwanda bari hakuno, babonye ko umuntu ari kugirirwa nabi, bagiyeyo basanga umuntu aracyari muzima ariko, bamukomereje cyane, bahita bagerageza kumujyana ku kigo nderabuzima cya Busasama, ariko agezeyo ahita yitaba Imana".

Uyu muyobozi yavuze ko n’izi hene nyakwigendera yari aragiye nazo bazitwaye. Yaboneye ho gusa abaturage kwirinda gushyira amatungo muri kino kibaya, kandi barenze umupaka.

Uyu nyakwigendera bikaba biteganyijwe ko azashyingurwa ku munsi wejo ku wa Kabiri, ku itariki 28 Gicurasi 2024.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru