Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hagiye gukorwa ubushakashatsi kuri SIDA mu ngo zigera bihumbi cumi na kimwe

Thursday 11 October 2018
    Yasomwe na

Guhera kuri uyu wa gatanu taliki ya 12 Ukwakira 2018 mu Rwanbda haratangira ubushakashatsi bwimbitse kuri Virusi itera Sida, buzakorwa hapimwa abantu bari mu ngo zigera ku bihumbi 11 bukazakorerwa ku bantu 29.993 bazasanga mu ngo bakabapima virusi itera Sida n’indwara z’umwijima bagahita babaha ibisubizo.

Kuri uyu wa gatatu nibwo hatangijwe ku mugaragaro ubushakashatsi bwa RPHIA mu Rwanda bugamije gutanga imibare ifatika ku cyorezo cya Sida no kugaragaza icyo gahunda yo gutanga imiti ku bafite iyi ndwara yafashije Abanyarwanda mu myaka 10 imaze itangiye.

Ubu bushakashatsi buzakorerwa mu ngo zatoranyijwe mu gihugu hose zingana na 10.800 ku bantu bazituyemo barenga 29.993, bari hagati y’imyaka 10 kugeza kuri 64.

Abazakorerwaho ubu bushakashatsi bazajya bahita bahabwa ibisubizo bigaragaza uko bahagaze kuri virusi itera sida no ku ndwara z’umwijima zo mu bwoko bwa B na C (Hepatite B&C) ako kanya.

Izi ngo zatoranyijwe ntacyo bashingiyeho hakazapimwa abazibamo n’abo abakora ubushakshatsi bazasanga baharaye nubwo baba batahasanzwe.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Ndimubanzi Patrick, yasabye Abanyarwanda kuzakira neza abazakora ubu bushakashatsi kuko buzafasha kugira “imibare ifatika, iri ku gihe, idufasha mu igenamigambi.”

Agira ati : “Ubu bushakashatsi buzadufasha kumenya neza imibare y’abantu bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, ariko no kumenya ngo ni abantu bangahe bashya bandura iyo virusi buri mwaka.”

Ubu bushakashatsi bwiswe RPHIA buzakorwa mu mezi 6 bukazahera mu ntara y’Amajyaruguru guhera taliki ya 12 Ukwakira 2018, hakazakurikiraho Umujyi wa Kigali mu Ugushyingo nyuma yaho ubu bushakashatsi bukazakorerwa ahasigaye hose mu Gihugu.

U Rwanda ni igihug cya 13 kigiye kuberamo ubu bushakshatsi mri Afurika nyuma y’ibihugu nka Uganda, Tanzania, Zambia, Zimabwe, Ethiopia n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru