Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hakenewe ubufatanye butajegajega mu guhangana na SIDA-Jeannette Kagame

Tuesday 1 December 2020
    Yasomwe na

MUTUNGIREHE SAMUEL

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko urugamba rwo kurwanya icyorezo cya Sida rushoboka ariko hakenewe ubufatanye butajegajega ku isi hose.

Yabitangaje mu butumwa yatanze kuri iyi tariki ya mbere Ukuboza, umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya Sida, kuri iyi nshuri insanganyamatsiko ikaba igira iti “Guhashya SIDA ni inshingano zanjye nawe’.

Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kugira ngo uru rugamab rushoboke buri wese ahamagarirwa kugaragaza umusanzu we.

Akomeza agira ati “Duhamagarirwa rero twese gufatanya n’iyi ntego, twiyemeza gushora imari mu mutungo w’abantu no kubaka uburyo bufite ishingiro nk’inzira yizewe yo kugera ku ntego zacu no kuzikomeza.”

Ubushakashatsi buheruka mu Rwanda RPHIA, mu 2019 bwagaragaje ko Abanyarwanda bari hagati y’imyaka 15 na 64, Virusi ya Sida iri ku kigero cya 3%, ni abagera ku 210.000. Bukagaragaza ko buri mwaka handura abagera ku 5400 bangana na 0.08% by’abanyarwanda.

Mu bagore ubwandu bwa virusi itera sida ni 3,7% mu gihe mu bagabo ari 2,2%. Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo ko kugabanya ingano ya virusi itera SIDA mu maraso biri ku kigero cya 76%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza kandi ko ubwandu mu bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 24, buruta inshuro eshatu ku bahungu bari mu cyiciro kimwe. Mu gihe abakobwa ari 0,6%, abahungu bari muri icyo kigero bo bangana na 1.8%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru