Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Haracyari ikibazo mu kubika inyandiko za leta

Tuesday 24 April 2018
    Yasomwe na

Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko nubwo hari intambwe yatewe hashyirwaho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko na serivisi z’Inkoranyabitabo (RALSA), haracyari byinshi bikeneye gukorwa kuko zimwe zibitswe mu buryo bw’akajari hakaba n’abataziha agaciro.

Kuba inyandiko zimwe na zimwe zishobora kuzimira byagaragajwe mu Kuboza 2017 ubwo Komisiyo y’Imibereho myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena yasohoraga raporo yakoze ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’ishyinguranyandiko n’amasomero mu Rwanda.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne. atangiza inama yiga ku ishyinguranyandiko

Ibibazo byagaragajwe n’iyo raporo ni aho usanga inyandiko zimwe ziri mu mifuka, izindi zibitse mu makarito ku buryo zishobora gukonja ndetse hari n’iziri mu tubati zivangavanze ku buryo gutakara kwazo byaba byoroshye.

Mu gushaka kurebera hamwe uburyo ibyo byakemuka, Minisiteri y’Umuco na Siporo ku wa 21 Werurwe 2018 yakiriye inama nyunguranabitekerezo mpuzamahanga ku iterambere ry’ishyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo ihuza abafatanyabikorwa bayo ngo harebwe iterambere ry’izo serivisi.

Ni inama y’iminsi itatu yitabariwe n’abasaga 100 bashinzwe ishyinguranyandiko mu bigo bya leta n’abo ku rwego rw’uturere, abari mu rwego rwo kwandika no gutangaza ibitabo, abaturutse mu bihugu byo mu karere ndetse n’inzobere mpuzamahanga zizatanga ibiganiro zigaragaza uburyo amakuru abitswe neza ashingirwaho kugira ngo igihugu kigere ku iterambere rirambye.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, yatangaje ko bayiteguye mu gufasha RALSA, guhura n’abafatanyabikorwa bacyo ngo bungurane ibitekerezo ababikora bamenye ko ari ibintu bikomeye kandi inyungu zabyo ziri mu gihe cyizaza.

Ati “Ni ukugira ngo turebe uko dusangira ubumenyi ndetse tugakorana n’ubufatanye kugira ngo tube dushobora kubaka ubushobozi burushijeho mu kubika cyangwa gufata neza inyandiko no kuzishyira aho abazikeneye bashobora kuzibona bakazikoresha.”

Yagaragaje ko hari abumva ko inyandiko zimwe na zimwe nta gaciro.

Ati “Hari ubwo usanga inyandiko zijyanye n’amafaranga zitabwaho ariko nyamara inyandiko z’ubuhinzi uko bwagiye butera imbere ugasanga abantu bataziha agaciro.”

Avuga ko umutungo uri mu nyandiko harimo umuco, harimo amateka, ubuzima bwose bw’igihugu kandi nta gihugu na kimwe gishobora gutera imbere kidafite aho gihuriza hamwe ubumenyi cyangwa ibyagiye bicyandikwaho.

Uhagarariye UNESCO mu Rwanda, Peter Wallet, yashimangiye ko ishyinguranyandiko rikozwe neza rigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ati “ Kugira ngo iterambere ribeho ni uko hakorwa ubushakashatsi hakarebwa mbere uko ibintu byakorwaga n’umusaruro byatangaga kandi ubushakashatsi bushingira ku mateka n’inyandiko ziba zarabitswe neza. Niyo mpamvu mu nzego zose hakeneye ishyinguranyandiko.”

Abakora akazi ko gushyingura inyandiko bavuze ko hari ubwo inzego bakorana zitumvaga icyo bakora.

Ndikuriyo Domitile ushinzwe ishyinguranyandiko mu Karere ka Huye ati “Mu myaka yashize nta n’ubwo twatekerezwaga ariko badutumiye kugira ngo tuze twumve n’abandi bo mu bindi bihugu uko babikora, ni ibintu byiza kuko hari n’ubwo tutahabwaga agaciro aho dukorera ariko twamenye byinshi.”

Ishyinguranyandiko ni uburyo bwose bwo kubika amakuru kugira ngo azifashishwe mu gihe kizaza haba mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa se uburyo busanzwe.

Ikigo RALSA cyashyizweho mu 2014 gifite inyandiko ziri ku mapaje ari hagati ya 6,500,000 na 7,000,000 mu bubiko bwacyo zibumbatiye amakuru, amateka, ubumenyi n’umurage mu by’ubwenge harimo izo mu gihe cy’ubukoloni ndetse na nyuma yabwo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru