Thursday . 16 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Nyagatare: Abakiribato bifuza ko bahabwa amasomo ku mateka y’igihugu mu buryo bwihariye bakarushaho kumenya ahahise h’igihugu

Thursday 2 October 2025
    Yasomwe na

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Iburasirazuba ruvugako kuba hatariho amasomo yihariye ku mateka y’igihugu biri mu bituma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho ijana ku ijana ibi babitangaje ubwo mu karere ka Nyagatare batangizaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa mu banyarwanda.}} }
Urubyiruko rwo mu Burasirazuba rukeneye amasomo y’amateka y’Igihugu.

Ni bamwe mu batuye mu karere ka Nyagatare biganjemo abakiri bato bagaragaza ko kuba nta buryo bwagenwe nyuma y’ishuri bahabwamo amasomo ku mateka y’igihugu biri mu bituma ubumwe n’ubudaheranwa butagerwaho ijana ku ijana.
Emmanuel Munezero aba muri komite y’urubyiruko Mu murenge wa Kiyombe arasobanura impamvu

"urubyiruko akenshi turimo kugorwa no kubona amasomo akwiriye usanga ababyeyi batubyara aribo barimu bacu bityo bakaba bayagoreka cyangwa bakayaguha atuzuye"

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho mwiza madame Murekatete Juliet avuga ko bagiye gukoresha ingeri zitandukanye abakiri bato nabo bakaba bamenya amateka y’igihugu cyabo.


Murekatete Juliet umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu magambo ye yagize ati"dufite inteko tuzabasangayo hari Kandi n’amaradiyo bashyiraho bakumva gahunda z’igihugu ndetse n’ubundi buryo butandukanye tuzabagezaho"

Nk’uko ubushakashatsi bwabogaragaje igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa mu mwaka wa 2010 bwari kuri 82.1 naho mu mwaka wa 2020 igipimo kikaba kigaragaza ko byageze kuri 94.7

HAKIZIMANA Fisto

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru