Mu karere ka Huye umurenge wa Tumba akagari ka Mpare hari abaturage bavuga bahangayikishijwe n’isenyuka ryingo za bamwe rubyiruko zitamaze kabiri ngo ahanini biterwa no kuba barashakanye bataziranye kandi umwe akurikiye imitungo kuwundi.
Abanyarwanda bo hambere bajyaga gushyingiranwa imiryango iziranye kandi bose ntamakemwa kimwe mu byatumaga ingo za kera zishinga zigakomera ariko kuri ubu ngo siko bimeze kuko ubu umukobwa n’umuhungu basigaye bahura budakeye kabiri bagapanga ubukwe ejo ugasanga ngo batandukanye nkuko bamwe mu baturage batuye mu kagari mpare umurenge wa Tumba akarere ka Huye babivuga.
Mutuyima Dephine utuye I Mpare ygize ati “Ibyo bintu rero muri iyi minsi birenze, ubundi umugabo uragenda ugashaka umugabo ukava iwanyu ariko noneho muri iki gihe ntabwo ari umwe ntabwo ari babiri ibyo byo gusenya byo byose ni ibintu bireze mu rwanda. Reka nkuhe nk’urugero kuri ngewe ubu duhagararanye mfite abana batatu ariko papa wabo ntabwo turi kumwe noneho twarashwanye nyine ahigira indaya nanjye nkayigira abana banjye”.
Undi nawe ati “Nanjye mbona gutya ngo basezeranye ejo batandukanye umwe ngo yaciye undi nyuma nonese nkubungubu uzamenyana n’umuhungu uri muri amerika wowe uri ino I Mpare ntimuziranye umuzi kuri telefone ubwo se urwo rugo ruzamara kangahe”?
Aba baturage ariko batunga agatoki bamwe mu rubyiruko rumara kubana ugasanga barahunga inshingano z’urugo bimwe bitera intandaro y’amakimbirane no gutandukana.
Regine ni umuturage w’I Mpare yagize ati “Ibyo nge uko mbibona akenshi biterwa n’umuntu ku giti cye, kuko ntago wavuga ngo umuntu yashinze uyu munsi ejo rurasenyutse kandi hari n’abandi bazifite zikomeye. Yakomeje avuga ko ahanini biterwa no kuba umumama atamenya inshingano ze, kuko buri wese amenye n’umupapa bikaba uko ati “mwagakwiye kubiganiraho mugahuriza hamwe iyo hatabayeho guhuza rero nubundi birasenyuka”.
Kamana Andrew ni umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Huye ushizwe iterambere ry’ubukungo aragira inama uru rubyiruko.
Ati “Abantu nibajijukire umurimo bakore aho kugira ngo utegereze ngo njyewe nzagenda nkurikiye ibyakozwe na kanaka, wowe ujyanye iki mbere yo kugirango uvuge ngo kanaka ni we uzanyubakira niwe uzantunga kuri byose. Inama tugira abantu rero kuruta uko ushobora kuvuga ngo ngewe mfite ikimero cyiza, ndasa neza. Ibyongibyo uyu munsi ntabwo bishobora kubaka urugo abantu rero nibarebe kure yo kujya kubaka avuga ngo ngewe ngiye kurwigeramo hanyuma mu gihe gitoya yumve yuko haza kubaho ikibazo icyo kuvuga ngo agiye gutana, banazirikana yuko iyo bamaze kubyara ingaruka nziza ku miryango baba bubatse”.
Mu mibare iheruka mu mwaka wa 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko. Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda igaragaza ko imiryango 2,833 ariyo yatse gatanya mu 2023.
























