Ikibazo cy’ubusinzi bukabije ni kimwe mu bibazo bikomeje gutiza umurindi amakimbirane mu miryango mu karere ka Musanze.
Ibi byagarutsweho ubwo mu murenge wa Cyuve w’Akarere ka Musanze hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu biganiro byo gusasa inzobe bakabwizanya ukuri byahuje abaturage na Minisiteri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango bagaragaje ko ubusinzi bukomeje kuba umuzi w’amakimbirane aho ngo n’abagore batagitinya kujya kuringanira n’abagabo kuri Kontwari.
Mukanoheri Annociata yagize ati’Impamvu mbona abagore bajya mu tubari nuko bumvise ihame ry’uburinganire nabi, Abagore bagenzi banjye bageza saa sıra z’ijoro bari mu tubari ibi rero nibyo bikurura y’amakimbirane ahanini mu miryango kuko ntabwo wahurira n’umugabo mu kabari ngo nutaha mubure kurwana.”
Undi muturage yagize ati”Muri musanze inzoga zirahari nyinshi kandi zose icyo ntaheruka kubona ni kanyanga, Nyakubahwa Minisitiri bya bibazo byose mwavuze biri mu miryango biterwa nubwo businzi bukabije hano, ibaze umugore kuri kontwari, umugabo kuri kontwari ubwo abana nihahandi bazaba inzererezi , bajye mu mirire mibi kuko babuze ubitaho.”
Nadine Gatsinzi umutoni Umugenzuzi mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ryihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu GMO, yasabye abaturage kwirinda inzoga kuko ari ikintu kibi.
Ati”Ntabwo inzoga zubaka umuryango zirawusenya, niho uzumva abana bagwingiye, abana bishora mu biyobyabwenge, amakimbirane mu miryango by’umwihariko hano muri Musanze ubusinzi burakabije ngira Igihugu cyatangije gahunda ya tunyweless, Icyo twabwira abaturage ndetse n’abayobozi nukwirinda izi nzoga ntabwo zangiriza umuryango gusa ahubwo zangiriza n’ubuzima bwabo.”
Ibi kandi byashimangiwe na Minisitiri w’uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Uwimana Consolee wari umushyitsi mukuru muri ibi birori.
Ati”Umwana wabuze mama bimugiraho ingaruka kandi ubuzima bwe bwose, mbasabe rero badamu mugaruke mu nshingano, mugaruke mu rugo uburinganire ntabwo ari ukuringanira kuri kontwari ngo yatashye saa sita nanjye nzataha saa saba urwo rugo ntacyo rwageraho mbasabe icyo kintu mugikosore cyane muri Musanze birakabije.”
Muri Ibi birori kandi habayeho nigikorwa cyo gusezeranya imiryango irenga 30 yo mu karere ka Musanze yabanaga itarasezeranye.




























