Mu Rwanda, icyemezo cyo kubaka urugo ntikikiri igishingiye ku rukundo gusa, ahubwo kiragenda gihinduka icyemezo gishingiye ku bushobozi. Kuri ubu, urubyiruko rwinshi ruvuga ko gutinya gushaka no gushinga ingo biterwa ahanini n’ubukungu bukomeje kugora imibereho ya buri munsi.
Abasore benshi bavuga ko kubura akazi, umushahara muto, inkwano ihenze n’ibiciro by’ibanze bikomeje kuzamuka bituma bumva ko kubaka urugo ari umutwaro batabasha kwikorera. Naho inkumi, zimwe zivuga ko gutinya gushaka guterwa no kubona ingo nyinshi zidahagaze neza bitewe n’ibibazo by’amikoro n’imibanire.
Mu mijyi n’icyaro, urubyiruko ruvuga ko urukundo rutakibanza imbere y’ubushobozi. Bamwe bavuga ko ari byiza gutegereza kurusha kwinjira mu rugo umuntu atiteguye inshingano zarwo.
Impuguke mu by’imibanire zivuga ko kubaka urugo atari amarangamutima gusa, ahubwo ari icyemezo gisaba gutekereza, kuganira no kwiyemeza. Basaba urubyiruko kubanza kwitegura mu mutwe, mu bukungu no mu myitwarire, ndetse bakaganira n’ababyeyi bakabagira inama.
Abakuru mu muryango nabo basanga ikoranabuhanga n’ibigezweho biri mu bituma bamwe mu rubyiruko batinda gufata icyemezo cyo kubaka, kuko bihatira kugereranya ubuzima bwabo n’ubw’abandi babona ku mbuga nkoranyambaga.
Nubwo bimeze bityo, hari abemeza ko kubaka urugo hakiri amahitamo ashoboka iyo habayeho kwiyemeza, kuganira no kwitegura neza, aho gutegereza kuba uwahiriwe mu bukungu.
Isoko y’Amafoto: Google Gemini
Rosine Nzakizwanimana

























