Thursday . 5 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Haratekerezwa Jeto z’ikoranabuhanga ku bacuruzi bakoresha imipaka y’u Rwanda na Congo DRC

Monday 7 February 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Mu gihe usanga abakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, bagisaba ibihugu byombi ko byagarura uburyo bwahozeho bwo kwambuka umupaka hakoreshejwe udupapuro tuzwi nka Jeto (Jeton), ku ruhande rw’u Rwanda rutangaza ko nta kibazo rubifiteho ariko ibihugu byombi birimo gutekereza uburyo burambye bwo gukoreshwa Jetons ziri mu ikoranabuhanga.

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyagera mu Rwanda na Congo, DRC, cyagize ingaruka ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku bakora ubucuruzi bwa buri munsi banyuze ku mipaka yo ku butaka ihuza ibyo bihugu; nko ku mupaka uzwi nka Petite Barriere wa Gisenyi ugana Goma ndetse n’umupaka wa Mbere wa Rusizi uhuza Kamembe na Bukavu, bituma hakurwaho uburyo bwo kwambuka hakoreshejwe Jetons zari zimenyerewe gukoreshwa zimaraga umunsi umwe gusa.

Ibi byashegeshe abacuruzi bato n’abaciriritse bakoraga, ubucuruzi n’ubushabitsi bwa buri munsi mu migi iteganye ku buhugu byombi, bamwe batangira kwisanga imirimo yabo yahagaze, abandi basabwa kwibumbira mu makoperative ku ruhande rw’u Rwanda, kugira ngo habashe kugira abemererwa kujya muri Congo bazahure ubucuruzi bakoraga.

Bamwe muri aba bavuruzi babwiye Mamaurwagasabo ko bakigorwa no kubona amafaranga yo guhora bagura agatabo ka Laissez-Passer wafata nka Pasiporo, kubera ko kugira ngo bambuke buri munsi bajya muri Congo bisaba ko bateza kashe ya Laissez-Passer bigatuma agatabo gashira vuba, mbere y’igihe kagenewe bakisanga bakaguze buri mezi abiri mu gihe kagenewe imyaka ibiri.

Umwe muri bo yagize ati “Ubucuruzi ntabwo bwaryamye, ubu turimo kugerageza, ahubwo ubuvugizi mwadukorera ni ikibazo cy’izi Laissez-Passer; igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 12, none irimo kurangira mu mezi abiri iyo yabaye menshi. Ubundi iteganyijwe kumara imyaka ibiri ariko ubu mu myaka ibiri ngiye gusaba Laissez-passer ya 4.”

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Buri page yayo igurwa igihumbi kimwe (1000frw), mbere nabo babonye ko kasha bateramo ari nini baringera barazigabanya ariko biracyari ikibazo kuko iracyashira kare cyane.”

Mugenzi we yavuze ko hakiri n’izindi mbogamizi ziza ziherekeje kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nazo zirimo kubateza igihombo mu bucuruzi bwabo.

Yagize ati “Turagira igipimo cya buri byumweru bibiri, abana bashaka kurya ku mashuri, bakeneye ibibatunga mu rugo n’ibindi tudafitiye ubushobozi, noneho tukagira n’igipimo cya buri byumweru bibiri ku mafaranga bihumbi 5.”

Icyifuzo cy’aba bavuruzi bahurizaho ni ugusaba inzego z’igihugu kugarura Jetons zahozeho bakabasha gukora bakiteza imbere.

Baragira bati “Nibatugabanyirize ibi bipimo, nibura wenda badushyirireho gukoresha indangamuntu.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francis, yabwiye Mamaurwagasabo ko icyo kibazo bakizi ariko mu biganiro igihugu byombi bigirana hari igisubizo kirambye batekereje cyazakemura ibyo bibazo.

Yagize ati “Nibyo; navuga ko ibiganiro bihari ku mpande zombi, ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda nta kibazo gihari cyo kuba abantu bakoresha izo Jetons, nta gihari, turiteguye. N’iyi saha bavuze bati uyu munsi umuntu wambuka akoresheje Jeton nta kibazo, twe nta kibazo twagira, turiteguye.

Ariko ni hagati y’ibihugu byombi kandi byigenga, buri cyose kiba gifite uburyo gicunzwe, noneho rero hari ibyaganiriweho by’uko Jeton zakorwa ariko ziri Electronic, (mu ikoranabuhanga). Ibyo rero ntabwo ari ikintu watekereza ngo uhite ugishyira mu bikorwa, urumva ni umushinga, ku ruhande rw’u Rwanda ndabizi ko ababishinzwe bakomeza gusunika ngo wihute, bakorana na bagenzi babo bo muri Congo DRC, amaherezo ndumva kizakemuka abantu bakaruhuka gukoresha pasiporo na Laissez-Passer kuko bavuga ko bibahenze kandi koko wareba ku mucuruzi muto ukabona guhora agura pasiporo kuko barambuka cyane bias n’ibibaremereye.”

Ku mucuruzi urenganya imipaka y’u Rwanda na Congo yinjira mu kindi gihugu ashobora kubikora kenshi ku munsi bigatuma mu minsi mike pasiporo imushirana kubera guteza Laissez-Passer inshuro nyinshi mu gihe gito.

COVID-19 yagize ingaruka no ku rujya n’uruza rw’abanyuraga ku mupaka muto wa Rubavu, wa Petite Barriere kubera ibisabwa ku muntu ushaka kuwunyuraho.

Urujya n’uruza mbere ya Covid-19

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru