Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Hari Abanyarwanda 15 badafite uko bahunga intambara ya Ukraine baheze mu gihugu

Wednesday 2 March 2022
    Yasomwe na

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukularinda Allain, yatangaje ko nubwo igihugu kirimo gukora ibishoboka byose ngo Abanyarwanda bari batuye cyangwa bakoreraga muri Ukraine babone uko bahunga intambara icyo gihugu cyagabweho n’Uburusiya, ariko hari abagera kuri 15 baheze hagati mu gihugu, mu nice birimo kuberamo imirwano ikomeye, bigatuma batabona uko bahumgira mu bihugu bituranyi aho abandi bari kwerekeza bakiza amagara yabo.

Yatangarije Radio y’igihugu ko mu byatumye abo 15 babura uko bagerageza no guhunga birimo n’ikibazo cy’amafaranga kiyongeraho n’ik’itumanaho.

Yagize ati, "Ibibazo bahuriyeho cyane cyane ni ikibazo cy’amafaranga, kuko hari uwo wenda intambara yateye nta mafaranga afite, hari uyafite kuri banki adashobora kuyakuramo kubera yashize mu bimaahini biyatanga (ATM), hari abashobora kujya kuyakuramo bakababwira ngo nturenze aya. Ni ikibazo cy’amafaranga.

Rimwe uravugana n’abantu kuri Telefone nyuma y’amasaha abiri wagerageza kongera kubahamagara ugasanga batiri yashizemo umuriro, ni ugutegereza aho babona umuriro bagacaginga amatelefone yabo; muri rusange ni uko bimeze. Ni abo 15 bakirimo rwose badashobora kugira aho bajya."

Yakomeje avuga ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri hari n’abandi 11 bakiri my nzira bahunga, hakaba 9 bategereje kwambuka umupaka, n’abandi 51 bari bamaze kwambuka.

Umwe mu bari bamaze kwambuka Ukraine bahungiye muri Pologne, ni Mupenzi Fred akaba n’ukuriye ihuriro ry’Abanyarwanda bigaga muri Ukraine, yavuze ko kuva ahantu nk’aho hari kubera intambara ya nyayo biba bigoye.

Ati, "Njye byaranyobeye kuko nabaga mu mujyi bita Liviv, mbasha kwambuka vuba hanyuma ngerageza kwegerana na Ambasade yacu hano muri Polande kugira ngi idufashe tubone n’abandi ukuntu babayeho, nabo boye gucika intege kuko ambasade yohereje abantu babiri bari ku mupaka, barabategereje."

U Rwanda rwijeje abahungiye muri Pologne ko bazafashwa kugaruka mu Rwanda, ariko rusaba abatarabasha guhunga kugerageza kwirinda cyane ko kugeza ubu nta munyarwanda urasiga ubuzima muri iyi ntambara.

Kimwe mu bifasha abatuye muri Ukraine kugerageza guhunga guhitanwa n’ibisasu Uburusiya buri kubasukaho ni uburyo bw’ikorahabuhanga rigezweho, ritahura icyoherejwe mu kirere rikavuza induru abaturage bakabasha kujya kwihisha hafi mu buhungiro bw’inzu zaho, cyane ko nyinshi ziba zibufite hasi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru