Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko harimo gutegurwa uburyo bwo kwandika imiryango yose iri mu gihugu, ikandikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyo bise "Social Registry", aho amakuru yose y’imibereho y’abagize umuryango azaba aboneka bitaruhanyije.
Yabikomoje mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, ubwo yari amaze kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Ntarama, mu nama yakurikiye Umuganda Rusange wari wongeye gusubukurwa nyuma yo kumara imyaka ibiri usubitswe kubera kwirinda kwanduzanya Icyorezo cya Covid-19.
Hari hamwe mu gihugu byagiye bigaragara ko usanga umuturage avuga ko atakemuriwe ikibazo runaka afite rimwe na rimwe ukumva abayobozi mu nzego z’ibanze cyangwa ba mutwarasibo n’abandi bamwitakana ko batamuzi, adatuye mu ifasi bayobora, nta Kayi y’Umuryango afite, bumvikanisha ko akiri mushya muri bo, batatagira amakuru ahagije kuri we bikaba ari n’intandaro yo kutibuka kumukemurira ikibazo bitewe n’uko bamubona gake gashoboka cyangwa nta makuru ahagije bafite kuri uwo muturage.
Minisitiri Gatabazi yavuze ko ubwo buryo bwa Soci Registry bugeze kure bukorwa kandi buzafasha my kumenya amakuru ya buri muryango n’ibindi.
Yagize ati "Turimo gutegura icyo twise Social Registry, turateganya kubishyira mu ikoranabuhanga, ku buryo imiryango yacu yose izaba iri mu buryi bw’ikoranabuhanga; aho ituye, ibyo bafite, umubare w’abari mu muryango, abo ari bo n’ibindi byose.
Birimo gukorwa, biri hafi kurangira, ariko noneho ibyo ntibivanaho n’Ikayi y’Umudugudu. Ikayi y’Umudugudu izaba iri mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko nabyo ntibivanaho ikayi y’ibibazo umuturage aba afite."
Gatabazi yakomeje asobanura ko n’iyo Kaye y’umuturage igomba kongera ikabyutswa, ikazafasha umuturage wajyanye ikibazo ku muyobozi amwandikiramo uko agikemuye ku rwego rwe, biryo n’igihe kigeze ku rwego rwo hejuru bizagaragarire izindi nzego uko cyagiye gikemurwa n’igiaigaye kitarakemutse.
Ati "Ibintu byiza byose byagiye bikora mu gihugu dufite inshingano zo kubigarura no kubisubizaho."
Muri ya kayi y’Ikoranabuhanga yo ku mudugudu hazaba harimo n’Ikayi y’Abinjira n’Abasohoka mu mudugudu ku buryo Umukuru w’Umudugudu ufite Telefone ya Smartphone bizajya bimworohera gutangaza amakuru y’umuturage runaka winjiye cyangwa usohotse cyangwa se wapfuye mu batuye uwo mudugudu n’impamvu zibiteye.
















