Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) cyashyizeho amabwiriza mashya agamije gushyiraho umurongo w’iyubahirizwa ry’ubuziranenge mu bucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga, Polisi y’u Rwanda yizeye ko azatuma igisambo kibye ibintu kizajya kitangaho amakuru kitaruhanyije.
Ikiganiro cyose kiri aha: https://youtu.be/UeptEd39bEU
Ni amabwiriza aherutse gusohoka mu Igazeti ya Leta tariki ya 11 Nyakanga 2022, akubiye mu ngingo 24, akaba asaba ko ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe agomba kuba yarandikidhije ubucuruzi bwe kuva akibutangira ari bushya, mu gihe usanzwe abukora agomba kutarenza amezi atatu akurikira igihe aya mabwiriza yasohokeye.
Abayobozi batandukanye mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 26 Nyakanga 2022
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Beatrice avuga ko kugira amakuru ku muguzu n’ugurisha ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe bigamije guca akajagari kakigaragara mu bucuruzi bw’ibi bikoresho.
Yagize ati: “Kuko ba batagaragaza aho byaturutse, bikaza nanone kubyara ihohoterwa kuko murabizi namwe, uca mu nzira umuntu akaba yakwambura telephone yawe, hari abo nzi bagiye bamburwa amatekefone bari mu nzira iyo za Nyabugogo bitahira mu ngo ugasanga bagushikuje nka telephone, mashine yawe witahiye uvuye ku kazi ibyo rero ugasanga biteje umutekano muke ari kuri nyiri igikoresho ari no kuri abo babicuruza kuko bicuruzwa ku buryo budasobanutse.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko ayo mabwiriza aziye igihe kuko noneho ibisambo bigiye kujya byitangaho amakuru, bibigore gutekereza gushikuza umuntu telephone atari bubone aho ayigurishaa nta byangombwa bya nyirayo afite.
Yagize ati “Aya mabwiriza afiet akamaro kuko igisambo kizajya cyitangaho amakuru. Ndetse gitange n’amakuru y’ibyo cyibye. Ayo makuru ubundi ntitwayagiraga, twagombaga kugifata kugira ngo kibanze kiduhe ayo makuru ariko ubungubu nudashobora gutanga ayo makuru kuwo ugurishaho, icyo ugurisha ntabwi uzakigurisha.”
Umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Kigali, ucuruza amatelefone n’ibindi bikoresho bijyanye nayo, birimo n’ibyakoreshejwe, Rugira Jean Bosco ubimazemo imyaka irenga 10, avuga ko yahisemo kujya yandika mu gitabo ibyo acuruza n’abo yabiranguye nabo mu rwego rwo kwizera umutekano w’ibyo acuruza no gufasha inzego gutahura ibyibwe nuko zabikurikirana.
Yabwiye umunyamakuru wa RBA ati, “Bwari uburyo bwo guca akajagari, guca ubujura, ndetse bwari n’uburyo bwo kugira ngo tubine umutekano n’abantu bagendaga Babura ibintu byabo, twagira ngo tugire uburyo tubasha guhura n’abo bantu babuze ibintu byabo kugira ngo babibone."
Rugira yakomeje agira ati "Tuvuge nk’iyo umuntu aje kugurisha telephone tumusaba nomero y’indangamuntu, tukamusaba ikindi cyangombwa kimuranga ntakibone dukorana n’inzego za RIB ndetse n’umutekano iyo telephone ikabasha gushyikirizwa inzego z’umutekano kuko umutekano wayo ntabwo uba wizewe.”
Kugurisha igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe uzajya ubanza kugaragaza ibyo wayiguriyeho, indangamuntu yawe n’indi myirondoro
Mu minsi ishize urwego rugenza ibyaha RIB rwataye muri yombi abasore bakekwagwaho guhindura ibirango bya musadobwa n’urusobe rwa mudasobwa bagamije kubigurisha mu buryo bw’ubujura, mu bagera kuri 60 abangana na 56 baracyaburanishwa imbere y’urukiko kuri ibyo byaha.
Kuva aya mabwiriza mashya yasohoka tariki ya 11 Nyakanga 2022, Ikigo RICA kivuga ko abagera kuri 14 ari bob amaze gusaba ibyangombwa byo gukora ubwo bucuruzi bw’ibikoresho byakozwe bikoresha ikoranabuhanga, bakajya babicuruza mu buryo bwemewe n’amategeko. Amabwiriza avuga ko usabye akemererwa ahabwa uruhushya rwo kubikora imyaka ibiri akazongera gusaba urundi.
Link y’ikiganiro cyose:https://youtu.be/UeptEd39bEU















