Friday . 6 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 5 March » Iran yatangije ibitero byo ku butaka ku Ba Kurde bo muri Iraq – read more
  • 5 March » Rura yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli – read more
  • 5 March » Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800 – read more
  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more

Huye: Abanyeshuri bagiriwe inama yo kugira umuco w’isuku

Tuesday 13 January 2026
    Yasomwe na

Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ubuzima Mr. Jean Marie Vianney Ndayizigiye yagaragaje ko intego ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza umuco w’isuku ku baturage izagerwaho bihereye mu bakiri bato.


Mu bigo byo hirya no hino batangijwe gahunda y’isuku, mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku.

Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri NST2 u Rwanda ruteganya ko izarangira rugeze ku nteko 100% mu bikorwa byo kwimakaza isuku n’isukura ariko ngo ntibyagerwaho bidahereye mu bakiri bato nkuko Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’ubuzima Jean Marie Vianney Ndayizigiye yagaragaje mu karere ka Huye mu bikorwa by’ubukangurambaga bw’isuku mu mashuri bwiswe Fresheri ku ishuri.

Yagize ati“Imwe mu ngamba twafashe ni uguhera ku rubyiruko rero iyo wigishije umwana biba byoroshye no kugera ku bandi bose ndetse no ku babyeyi”.

Yongeyeho ko bifuza ko isuku iba umuco kuri bose atari ku banyeshuri gusa ahubwo n’abaturage muri rusange.

Umuyobozi w’ikigo cya GS Cyarwa Akayezu Donatha ari naho habereye ibi bikorwa mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye yavuze ko iki gikorwa gisigiye ubutumwa abarezi, abana ndetse n’ababyeyi babo yo gukomeza gushyira imbaraga mu kwimakaza isuku n’isukura.

Yagize ati“abana bacu babonye ubutumwa buzabafasha kugira isuku ndetse mwabonye ko hari n’ababyeyi babo nonoho ubwo ababyeyi babyumvise bazadufasha abana kubishyira mu bikorwa.

Niyonkuru Jean Moise ni Umunyeshuri wa GS Cyarwa hamwe na bagenzi be bavuze ko gahunda ya fresheri ku ishuri igiye gutuma bakomeza kongera umuco w’isuku ku ishuri no murugo.

Yagize ati"gahunda ya fresheri ku Ishuri hari akamaro izatugirira haba mu buzima bwa hano ku ishuri ndetse no mu rugo bityo nkatwe nk’abanyeshuri twiyigiyemo byinshi bizadufasha gukomeza kuyinoza ndetse no gushishikariza bagenzi bacu ku gira umuco w’isuku.

Intego nyamukuru z’isuku n’isukura mu Rwanda ni uguteza imbere ubuzima bwiza, kugabanya indwara ziterwa n’umwanda no kuzamura kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Moise Munyaneza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.